Rutahizamu Issa Bigirimana n'umukunzi we bibarutse imfura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu Issa Bigirimana wamamaye muri APR FC, ubu ari mu byishimo bikomeye n'umukunzi we Scheilla nyuma yo kwibaruka imfura ya bo.

Ku cyumweru tariki ya 4 Gashyntare 2023 ni bwo Issa Bigirima n'iyi nkumi y'i Burundi bibarutse umwana w'umuhungu.

Muri Werurwe 2023 ni bwo amakuru yamenyekanye ko Issa Bigirimana ari mu rukundo Scheilla bari bamaze amezi 7 bakundana.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yabyariye i Burundi mu Mujyi i Bujumbura muri 'Ville Hospital Clinic'.

Yagiye mu rukundo Scheilla nyuma y'uko urukundo rwe na Uwase Carine yari yarambitse impeta ya fiançailles muri 2019 bagategura gukora ubukwe mu mpera 2021 rwajemo agatotsi bagahitamo gutandukana.

Buri umwe yahisemo kunyura inzira ye aho Uwase Carine ari mu rukundo na The Major wo muri Symphony Band.

Issa Bigirimana yakiniye APR FC kuva 2014 kugeza 2019, yahise yerekeza muri Tanzania atatinze aho yagarutse mu Rwanda asinyira amezi 6 Police FC, Issa Bigirimana yasinyiye Rayon Sports muri Nyakanga 2020 ariko ntiyayikinira kuko mu Kwakira 2020 yahise yerekeza muri Forest Rangers yo muri Zambia baje gutandukana agaruka mu Rwanda muri Espoir FC ubu akaba akinira Bumamuru.

Issa Bigirimana na Scheilla bibarutse imfura
Imfura ya Issa Bigirimana



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rutahizamu-issa-bigirimana-n-umukunzi-we-bibarutse-imfura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)