APR FC yatandukanye na Salomon Banga Bindjeme wabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yamaze gutandukana na myugariro w'umunya-Cameroun, Salomon Bienvenue Banga Bindjeme Charles II wamaze kwerekeza muri Iraq.

Uyu mukinnyi ukina mu mutima w'ubwugarizi, yinjiye muri APR FC muri Nyakanga 2023 hari mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2023-24 utangira akaba yari yayisinyiye imyaka 2.

Ni umukinnyi utariyumviswemo n'umutoza wa APR FC, Umufaransa Thierry Froger aho yabuze umwanya wo gukina kugeza asabye gutandukana n'iyi kipe.

Salomon Banga Bindjeme akaba yamaze gusinyira Al Shorta Sporting Club yo mu cyiciro cya mbere muri Iraq.

Nubwo ku Cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2024 yari ku ntebe y'abasimbura mu mukino APR FC yatsinzemo Musanze 3-1, Banga yamaze kugera muri Iraq aho yatangiye imyitozo muri Al Shorta Sporting Club.

Salomon Banga Bindjeme yatandukanye na APR FC
Yerekeje muri Al Shorta Sporting Club yo muri Iraq
Yatangiye imyitozo muri Al Shorta Sporting Club



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatandukanye-na-salomon-banga-bindjeme-wabonye-ikipe-nshya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)