FARDC yatakambye ngo igihano cyihanukiriye gihabwa abasirikare bata urugamba gikurweho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe na Minisitiri w'Intebe Wungirije akabana na Minisitiri w'Ingabo, Jean Pierre Bemba nyuma y'inama Nkuru y'Umutekano yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi.

Jean Pierre Bemba muri iyi nama 'Inama Nkuru y'Ingabo yanasabye Umugaba w'Ikirenga mu bushobozi bwo kuba Umukuru w'Igihugu ko yahagarika igihano cy'urupfu gihabwa abasirikare bagaragaweho ubuhemu no guta urugamba.'

Abasirikare ba FARDC bavuzweho guta urugamba kuva urugamba ruhanganishije iki gisirikare cya Leta na M23 rwakubura, bagiye bagezwa imbere y'Ubucamanza bwa gisirikare, bagahabwa ibihano biremereye, birimo n'icy'urupfu.

Iki cyifuzo gitanzwe na FARDC mu gihe iki gisirikare kivugwaho kugaragaza ubushobozi buciriritse imbere ya M23, nk'uko byemejwe na Minisitiri w'Ingabo Jean Pierre Bemba wanatanze iki cyifuzo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/FARDC-yatakambye-ngo-igihano-cyihanukiriye-gihabwa-abasirikare-bata-urugamba-gikurweho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)