Aba bagore batawe muri yombi kuva mugitondo cyo ku wa 31 Gicurasi 2026 mu Mudugudu wa Ruhita mu Kagari ka Nyagashanga mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare.
Umwe muri aba bagore abaturage bavuga ko bamufatanye amazirantoki, ibyatsi, umusaraba ukozwe mu biti ndetse n'ingata. Abaturage bavuga ko aba bagore basanzwe babakekaho kubaroga ariko bakabura gihamya.
Umwe mu baturage yagize ati ' Hamaze iminsi hano habera ibintu bitandukanye by'uburozi tugakeka bariya bagore rero twari twarabuze gihamya. Hari umugore wari utwite wari inshuti y'umwe muri bo, yagiye kwa muganga inda basanga ntayo, hari undi musore ugejeje imyaka 40 atari yashaka, dukeka ko bamuzinze.''
Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yabwiye IGIHE ko umwe mu batawe muri yombi abaturage batamufashe abikora ariko ko bamufashe muri iryo joro amaze gusiga inzu amazirantoki, undi ahita yiruka na we bamwirukaho bamufatira iwe mu rugo.
Yakomeje agira ati ' Numvise ko abaturage babanje gufata umuturage umwe bakeka ko abaroga, basanze inzu imwe yashyizweho amazirantoki undi ariruka bajya iwe bamusangayo baramufata bose bahita babashyikiriza irondo. Irondo naryo ribajyana ku Kagari uyu munsi Polisi yagiyeyo irabatwara ubu RIB yatangiye iperereza ikizavamo n'icyo kizaduha ukuri nyako.''
Meya Kakooza yashimiye abaturage kuba batarihaniye kuri abo bantu batumvikanaga na bo ahubwo bakabashyikiriza ubuyobozi, yavuze ko inzego z'umutekano zatangiye iperereza kandi ko ibizavamo ari byo bizagaragaza ukuri.
Kuri ubu aba baturage bafungiwe muri Sitasiyo ya RIB ya Karangazi mu gihe inzego z'umutekano zatangiye iperereza kuri ibi birego aba baturage bashinja aba baturage.