Rayon Sports yitandukanyije na rutahizamu Hertier Luvumbu Nziga - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports ishyize mu mazi abira rutahizamu Hertier Luvumbu Nziga

Kuva ku munsi wejo hashize nibwo rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya DRC yagarutsweho cyane kubera ibisa nk'amakosa yakoze nabyumve kimwe n'abanyarwanda benshi.

Uyu rutahizamu mu kwishimira igitego yatsinze ikipe ya Police FC cya mbere yagaragaye yishimira igitego mu buryo budasanzwe ariko benshi bari bategereje icyo ikipe ye ya Rayon Sports ibivugaho.

Mu kanya gato gashize nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bubinyujije kumbuga nkoranyambaga bwatangaje ko bwitandukanyije n'imyitwarire ya Hertier Luvumbu Nziga ndetse Kandi buboneraho no kwibutsa abakinnyi kurangwa na Discipline.

Uyu mukino warangiye ikipe ya Rayon Sports itsinze Police FC ibitego 2-1 nubwo abafana ba Police ndetse n'abakinnyi batashye batemeranya n'ibyemezo umutoza yabafatiraga.

 



Source : https://yegob.rw/rayon-sports-ishyize-mu-mazi-abira-rutahizamu-hertier-luvumbu-nziga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)