Prosper Nkomezi agiye gukora igitaramo azamur... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Nzayivuga', 'Singitinya' n'izindi, yavuze ko yatangiye imyiteguro yo gutaramira abakunzi tariki 12 Gicurasi 2024, kandi ni igitaramo azahuriramo n'abandi bahanzi bazwi mu muziki w'indirimbo ziha ikuzo Imana.

Ni igitaramo agiye gukora nyuma y'imyaka ine ishize adataramira abafana be n'abakunzi b'umuziki mu gitaramo cye bwite; kuko ibitaramo yagiye agaragaramo ari iby'abandi banyamuziki yabaga yatumiwemo.

Prosper Nkomezi avuga ko mu minsi iri imbere ari bwo azatangaza aho iki gitaramo kizabera. Yabwiye InyaRwanda ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo kumurika Album ze ebyiri, no kongera gutaramira abakunzi b'ibihangano bye.

Ati 'Ni igitaramo nteguriye abakunzi banjye nyuma y'imyaka ine tudataramana. Ni igitaramo nzamurikiramo Album ebyiri 'Nzakingura' ndetse na 'Nyigisha'.

Uyu muhanzi avuga ko mu gihe ari kwitegura iki gitaramo cye tariki 12 Gicurasi 2024, ari no gukora ku ndirimbo zuzuza Album ye yise 'Nyigisha' kuko hari izitararangira.

Iki gitaramo yagombaga kugikora mu mpera z'umwaka ushize, bihurirana n'ibindi bitaramo yakoreye muri Uganda n'ahandi, bituma atabasha gukora iki gitaramo cye nk'uko abivuga.

 Asobanura ko umwaka wa 2023, yawukozemo ibikorwa byinshi byazamuye ibendera ry'umuziki we, kandi bimufasha no gutegura Album ze ebyiri.

Ati '2023 n'umwaka nakozemo ibitaramo byinshi ahantu hatandukanye, ari nako ntegura album zanjye ebyiri ngiye kumurika muri iki gitaramo. Navuga ko ari umwaka wambereye udasanzwe mu rugendo rwanjye rw'umuziki binatuma ngiye gukora iki gitaramo.'

Prosper Nkomezi afite album ziriho indirimbo ziryoshye. Kandi kuva akiri muto yagaragaje inyota yo gukorera Imana binyuze mu ndirimbo ziyihimbaza.

Yigeze kuvuga ko gukunda umuziki no kuwitangira, ari bimwe mu bimenyetso byamwerekaga ko igihe kizagera agahimbaza Imana.

Uyu musore wavutse mu 1995, avuga ko yigeze kumena ijerekani ashyiramo Radio kugirango ajye abasha kumva neza umuziki udunda. Ngo byari ibimenyetso by'urukundo rw'umuziki rwashibutse muri we.

Nkomezi yakuriye mu muryango w'Abakristo, kandi igihe kinini cy'ubuto bwe yakimaze yiga gucuranga Piano.

Yaririmbye muri Korali yo muri ADEPR mbere y'uko yerekeza muri Zion Temple. Avuga ko umwaka wa 2014, udasanzwe mu buzima bwe, kuko ari bwo Nyirarume yamwemereye kumufasha agatangira umuziki nk'umuhanzi wigenga.

Nkomezi yigeze kubwira TNT ati 'Nari mfite Marume wacurangaga Piano. Yangiriye inama yo gutangira umuziki nk'umuhanzi. Yambonye ndirimba, aranshima, iyo n'iyo yabaye intangiriro y'umuziki wanjye.'

Mu 2017, nibwo Nkomezi yasohoye indirimbo ye ya mbere yise 'Sinzahwema'. Yarakunzwe bimutera imbaraga zo kurushaho mu rugendo rw'umuziki we.

Nkomezi yigeze kuvuga ko hari igihe cyageze indirimbo ze zikaririmbwa mu rusengero n'ahandi nawe ahari, ariko abantu ntibamenye ko ari ize.

Mu 2022, uyu muhanzi yaririmbye mu gitaramo cya Vestine na Dorcas. Mu 2023,  yaririmbye mu bitaramo birimo icya Alex Dusabe, icyo yakoreye muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ishami rya Huye n'ahandi.

Prosper Nkomezi yatangaje ko tariki 12 Gicurasi 2024 azakora igitaramo yise 'Nzakingura Live Concert' cyo kumurika album ze ebyiri

Nkomezi yavuze ko iki gitaramo yagiteguye mu buryo bwihariye, kuko amaze imyaka ine adataramira abakunzi be 

Nkomezi yavuze ko mu minsi iri imbere azatangaza aho azakorera iki gitaramo 


Nkomezi yavuze ko umwaka wa 2023 wamubereye mwiza mu rugendo rw'umuziki we, kuko yataramiye mu bihugu bitandukanye


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NYIGISHA' YA PROSPER NKOMEZI

 ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NZAYIVUGA' YA PROSPER NKOMEZI

"> Â Ã‚ Ã‚ 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139428/prosper-nkomezi-agiye-gukora-igitaramo-azamurikiramo-album-ebyiri-139428.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)