Nta birenze 1M c'est quoi? - Tonzi ku biciro... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 01/01/2024 ni bwo Tonzi yashyize hanze iyi Album ye nshya, aca agahigo ko kuba umuhanzi nyarwanda wabimburiye abandi gushyira hanze Album mu 2024. Yayise "Respect" bivuye mu ijambo Imana yivugiye muri Yesaya 42:8 ko ntawe basangiye icyubahiro.

Tonzi ati: "Ni byo koko nasanze mu buzima Imana irihariye, ibyo ikora birihariye, ni Imana ikwiriye kubahwa mbibona mu buzima bwanjye bwa buri munsi uburyo Imana inyitaho, indinda by'umwihariko uburyo umuntu wese uriho, ari uyemera ari utayemera ariho kuko yaremwe n'Imana".

Yunzemo ati "Rero Umuremyi wanjye akwiriye Icyubahiro noneho yaturemeye kudukunda kandi Imana ngo itura mu mashimwe. Aho rero ni ho nahisemo guhora mbwira Imana yanjye ko ikwiriye #Respect (Icyubahiro), irihariye mu byo ikora. Ndi umuhamya".

Nta gutinda, kuwa Kane tariki 4 Mutarama 2024, Tonzi yahurije hamwe abanyamakuru barenga 50, abasogongeza kuri Album ye "Respect" igizwe n'indirimbo 15. Yanatangaje ko ari gutegura igitaramo cyo kuyimurika kizaba ku wa 31 Werurwe 2024.

Tonzi uherutse gutorerwa kuba Visi Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi, azwiho kuticisha irungu abakunzi be dore ko buri kwezi ashyira hanze indirimbo nshya. Mu nshingano nyinshi agira azirikana n'abakunzi be. N'Ikimenyimenyi, Album ye "Respect" yayikoze ubwo yari atwite, akimara kubyara ahita asohora indirimbo nshya.

"Respct" ni murumuna wa Album 8 Tonzi amaze gushyira hanze. Imfura muri zo ni "Humura" yitiriye indirimbo ye yamufunguriye umuryango w'ubwamamare. Album ze zose ni: Humura, Wambereye Imana, Wastahili, Izina, I am a Victor, Amatsiko, Akira, Amakuru na Respect yanditse amateka avuguruye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

"Respect" ya Tonzi ni Album iriho indirimbo 15 ari zo: "Respect", "Nshobozwa" Ft Gerald M; "Merci", "Warabikoze", "Umbeshejeho", "Uwirata", "Nimeonja", "Ndashima" ft Muyango, "Niyo", "Ubwami", "Ndakwizera", "Nahisemo", "Wageze" na "Kora" yakoranye n'bahanzi 15.

Abo bahanzi bumvikana kuri "Kora" ni Tonzi, Dj Spin, Josh Ishimwe, Alfred Kwizera, Sano Olivier, See Muzik, Brian Blessed, Favour, Aguilaaa, Gilbert Heaven, Yves Bisengimana, Eddie Mico, Linda Kamikazi, Manzi Olivier, Rachel Rwibasira na Grace de Jesus.

Kuri ubu Tonzi ageze kure imyiteguro y'igitaramo cyo kumurika iyi album ye nshya. Avuga ko mu minsi ya vuba azatangaza andi makuru mashya ku gitaramo cye. Birashoboka ko azaterwa inkunga n'abarimo MTN Rwanda na cyane ko hari amakuru ko yakomanze kuri iki kigo cya mbere mu Rwanda mu itumanaho ndetse ni hamwe mu ho ari kugurishiriza Album ye.


Tonzi yaciye agahigo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Gutunga Album ya VIP ya Tonzi ni ukwishyura 10,000 Frw, ukayibona utiriwe uva aho uri kuko iboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga rya MTN Pay: *182*8*1*687603# [Alsavort] ugashyiramo umubare w'amafaranga anganga n'ibihumbi icumi y'amanyarwanda.

Ibyo gusa ntibihagije ngo wemererwe gutunga iyi Album y'umunyabigwi Tonzi, ahubwo hashyizweho na nimero ya Whatsapp wandikiraho ubutumwa bugufi ariyo: 0791687603 ugahabwa ubutumwa burimo Code na Link ikwemerera gutunga Album "Respect'.

Tonzi yanazirikanye abakunzi be bo mu cyiciro cya VVIP "kuko abakunzi banjye ni ab'igiciro cyane" kandi "basobanukiwe neza gushyigikira ivugabutumwa cyane ko gospel ari ubutumwa budufasha twese mu rugendo gukomeza kuramya Imana binyuze mu ndirimbo".

Ni muri urwo rwego mu biciro bya Album ye harimo na Miliyoni imwe y'amanyarwanda. Kopi yise Silver iri kugura 100,000 Frw, kopi ya Gold ikagura 500,000 Frw naho kopi ya Platinum ikagura Miliyoni 1 Frw. Kuyigura bikorerwa kuri Konti: 6823207064 iri muri Ecobank. Niwe muramyi wa mbere mu Rwanda ufite Album wavuga ko ihenze cyane.

Tonzi yemeje ko ibi biciro ari ukuri. Ati "Ku biciro byo kugura 'Respect Album ni byo mwabonye kandi biri clear. Nabishyize mu byiciro 2 hari icyiciro cya VIP kugura Album guhera ku bihumbi 10.000 Frw kuko abakunzi banjye ni ab'igiciro cyane".

Yongeyeho ko basangiye kuzamura icyubahiro cy'Imana akaba ari yo mpamvu nta kopi afite yo mu cyiciro giciriritse kuko zose ari iz'abanyacyubahiro. Ati "Hakaba n'ikindi cyiciro cya VVIP kugura Album mu buryo bwa Silver 100.000 Frw, Gold: 500000 Frw na Platinum 1M+ Frw".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Tonzi umaze imyaka irenga 20 mu muziki, yavuze ko uko Mwuka Wera azahishurira abakunzi be ni ko bazajya bamushyigikira mu kugura Album ye bityo nawe abashe gukomeza kwamamaza inkuru nziza binyuze mu kuririmbira Imana.

Yavuze ko kugena ibi biciro ni ibisanzwe buri wese bitewe n'aho yibona "kuko nagerageje gushyira mu byiciro byose kuko ngira umuryango mugari w'abana b'Imana basobanukiwe neza gushyigikira ivugabutumwa cyane ko Gospel ari ubutumwa budufasha twese mu rugendo gukomeza kuramya Imana binyuze mu ndirimbo".

Yashimiye abamaze kugura Album ye kandi "njyenda mbona n'ubutumwa bw'abambwira ko bazagigura vuba". Yasubije abashobora kwibaza impamvu mu biciro bya Album ye harimo na Miliyoni 1 Frw, ibintu bimugira umuramyi wa mbere ubikoze mu Rwanda. Ati "Rero nta birenze 1M c'est qoui? [Miliyoni ni iki?] Ugura Album yuzuyeho icyubahiro cy'Imana!!!!".

Ati "Ubu buryo bwo kugura Respect Album ni uburyo bwiza kandi bworoshye aho waba uri hose ku isi waguramo Album ikakugeraho mu buryo bworoshye. Turi mu gihe 'Digital' iyoboye aho uri hose ufite interineti yawe Album ikugeraho. Ndetse no mu gihe cya Cashless uba ufite amafaranga kuri fone ugakoresha Momo pay Album ikakugeraho".

Kuba Album ye iri kugura Miliyoni ntibitangaje na cyane ko n'indirimbo akora ziba zirimo ifaranga nubwo atajya abitangaza. Amateka avuga kandi ko Tonzi ari we muramyi wa mbere mu Rwanda wakoze bwa mbere igitaramo gihenze. Hari mu 1993 muri St Andre aho kwinjira byari 50 Frw ndetse na 100 Frw muri VIP. Icyo gihe yigaga muri APAPE.


Tonzi aherutse gushyirwa ku mwanya wa kabiri mu bahanzi ba Gospel bakize cyane mu Rwanda

Kuwa 31 Werurwe 2024 ni bwo Tonzi azamurika Album ye ya cyenda


Nubwo bizwi ko akunda cyane ibara ry'umuhondo aherutse kuvuga atazahora mu ibara rimwe nk'ikigori akaba ari nayo mpamvu asigaye ayahinduranya


Tonzi yorohereje abakunzi be ku gutunga Album ye ya cyenda


Album nshya Tonzi yise "Respect" igizwe n'indirimbo 15 


Aba Producers b'amazina aremereye nibo barambitse ibiganza kuri 'Respect' ya Tonzi


Tonzi yaciye agahigo mu muziki wa Gospel ku biciro bya Album 

REBA INDIRIMBO "WARABIKOZE" YA TONZI IRI KURI "RESPECT" IRI KUGURA MILIYONI




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139424/nta-birenze-1m-cest-quoi-tonzi-yavuze-ku-biciro-birimo-na-miliyoni-bya-album-ye-yaciye-aga-139424.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)