Polisi yavuze ku baturage bagiye ahabaye impanuka aho gutabara abakomeretse bakabiba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku modoka nini zitwara imizigo ho biba cyane kuko usanga ziba zipakiye ibinyobwa, ibiribwa, cyangwa n'ibintu bifite agaciro, iyo zikoze impanuka usanga hari bamwe mu baturage aho gutabara ahubwo batangira kwiba ibyo izo modoka zikoreye.

Uyu muburo utangajwe nyuma yaho ku wa 28 Gicurasi 20266, mu rukerera imodoka yo mu bwoko bwa SINO TRUCK ipakiye imifuka 700 ya sima yavaga mu ntara y'Amajyaruguru ijya mu mujyi wa Kigali yageze mu Murenge wa Kanyinya mu Kagali ka Nzove, mu Mudugudu wa Rutagara I, umushoferi ananirwa gukata imodoka irenga umuhanda, umushoferi arakomereka bikomeye ajyanwa kuvurwa mu bitaro bya CHUK.

Bamwe mu baturage bageze ahabereye impanuka baranzwe n'ubunyangamugayo buke birara mu mifuka ya sima barayiba ndetse bamwe batangira no kuyigurisha.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yabwiye IGIHE ko bakimenya ayo makuru bahise bajya ahabereye iyo mpanuka uwakomeretse ajyanwa kwa muganga hatangira ibikorwa byo gufata abajura bibye sima.

Ati 'Mu bikorwa byo gufata abo bajura ndetse no kigaruza isima yibwe hamaze kugaruzwa imifuka 84 ya sima, hafatwa abakekwaho ubwo bujura 10 bakaba bafungiye kuri Sitation ya Polisi ya Kanyinya iperereza n'ibikorwa byo gufata abandi rirakomeje, abamaze gufatwa barakorerwa amadosiye bashyikirizwe RIB.'

CIP Gahonzire yavuze ko Polisi y'Igihugu yihanangiriza abaturage bajya kwiba abakomerekeye mu mpanuka aho gutabara abakomerekeye mu mpanuka kuko ibyo bikorwa bitari ibya kimuntu, kandi ko ari ibyaha bihanwa n'amategeko.

Ati 'Abaturage baributswa gukomera ku muco uranga Abanyarwanda wo gutabara uri mu kaga.'

Abajura batega imodoka zitwara imizigo cyane cyane ahantu hazamuka bagapakurura imifuka bakayiba na bo bihanangirijwe kuko aho bikorwa hose hazwi ndetse n'ababikora bakaba bazwi.

Ari 'Ntabwo ubujura bukiza ahubwo burakenya.'

Abaturage babonye imodoka ikoze impanuka biba sima aho gutabara abakoze impanuka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yavuze-ku-baturage-bagiye-ahabaye-impanuka-aho-gutabara-abakomeretse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)