Pastor P yazanye na Mama we abazwa umunsi w'... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryakeye ku wa 08 Gashyantare 2024 mu ihema rya Camp Kigali habereye igitaramo cy'urwenya cya Gen Z Comedy Show gitegurwa n'umunyarwenya Fally Merci.

Ni igitaramo cyabereye mu ihema rinini, cyavanwe mu ihema rito gisanzwe kiberamo. Kuri iyi nshuro cyabereye mu ihema ryakira abantu basaga ibihumbi bibiri.

Cyatangiye kare ugereranyishe n'igihe gisanzwe gitangirira. Kuri uyu mugoroba cyatangiye ku isaha ya saa kumi n'ebyiri n'igice, ibintu byatumye kirangira ku isaha ya saa yine n'iminota mirongo itatu.

Iki gitaramo cyaranzwe n'urwenya nk'ibisanzwe binyuze mu basore biganjemo abato. Abanyarwenya barimo Admin Seka, Dudu, Kepa Nyirudushya, Benitha Mahrez, Clement Inkirigito, Umushumba, Tizzy n'abandi batanze ibyishimo bisendereye.

Umusore muto witwa Kepa Nyirudushya ni umwe mu bateye urwenya bashimisha benshi binyuze mu nkuru yateraga zishingiye ku iyobokamana. Yateye urwenya ku buryo igitaramo cya Gen Z cyari cyabanje, yahawe amafaranga ndetse ko no kuri iyi nshuro bagomba kuyamuha cyane ko mu gitabo cya Bibiliya hari umurongo uvuga ko uko byagenze ubushize ari nako bigomba kwisubiramo. Ibintu byasekeje imbaga.

Nubwo abantu basekaga, ntibatangaga amafaranga nk'uko yabishakaga. Byatumye yifashisha umurongo wo muri Bibiliya, uvuga ko utagomba kwinangira umutima mu gihe hari icyo wumva ushaka gukora. 

Yavugaga ko niba umutima ukubwira kumuha amafaranga, ugomba kubikora ukareka kwinangira umutima. Uyu musore yatangiye guhabwa amafaranga birangira asabwe na nimero ya telefoei kugira ngo ahabwe andi.

Undi munyarwenya wasekeje benshi ni Dudu. Uyu musore yakomoje ku ntambara y'amagambo imaze iminsi ivugwa hagati ya The Ben na Bruce Melodie aho yavuze ko we na Mama we baherutse kureba Rwanda Day hanyuma Bruce Melodie agatanga ikiganiro. 

Yavuze ko mama we yahise amubaza niba na The Ben yaratanze ikiganiro undi akamubwira ko atari butange ikiganiro. Mama wa Dudu yahise avuga ko ubwo Bruce Melodie atsinze The Ben.

Pastor P niwe wari umutumirwa muri iki gitaramo mu gace kiswe Meet me tonight!

Ndanga Bugingo Patrick wamamaye nka Pastor P yitabiriye iki gitaramo ari kumwe n'umubyeyi we [Mama] anavuga ko yagize uruhare runini kugira ngo abe umunyamuziki cyane ko Papa we atabimwemereraga, byasabaga ko nyina amuhisha igihe cyo kubyiga.

Pastor P yavuze ko yatangiye urugendo rwa muzika muri 2005 ndetse ko Alex Muyoboke ari mu bantu bamwishyuriye igihangano mbere y'abandi mu ruganda rwa muzika. Ni mu ndirimbo 'Sinari nkuzi' ya The Ben na Tom Close.

Yavuze ko nta gihembo agira kuva yatangira gukora indirimbo ariko nanone atigeze akora agamije guhabwa igihembo. Ati 'Nta gihembo ndahabwa kuva natangira umuziki, ni byiza kuko sinigeze nkora ngamije guhembwa. Abantu nabo bakora bagamije ibihembo, ni byiza ariko njyewe siko nkora, ni nayo mpamvu ntacitse intege".

Pastor P yavuze ko umuhanzi utarigeze amugora ari Nyakwigendera Jay Polly kuko yari afite ubushobozi bo gukora indirimbo mu minota mirongo ine ikaba irarangiye.

Kuri Jay Polly yagize ati 'Jay Polly niwe muhanzi utarigeze angora muri studio, yari umuhanga ku rwego rudasanzwe. Ndibuka indirimbo 'Mu gihirahiro' yayikoze mu minota 40 iba irarangiye.

Yajyaga aza kuri studio atari umuhanzi ahubwo aherekeje undi muhanzi ntibuka neza, umunsi umwe arambwira ngo uzampe iminota mike nanjye ndi umuhanzi. Naramubwiye ngo aze umunsi umwe, mu minota 40 indirimbo 'Mu gihirahiro' twari twayirangije. Jay ntiyari asanzwe, Imana ikomeze kumuha iruhuko ridashira'.

Alex Muyoboke uri mu bahaye akazi Pastor P bwa mbere mu myidagaduro nyarwanda, yamubajije impamvu atarashaka kandi urugando rwe rwose rwarashatse.

Pastor P yagize ati 'Sinzi niba hari imyaka yagenwe yo kurongoreraho, sinzi niba hari ibigenderwaho kugira ngo umuntu ashake, ariko ibyo byose nimbimenya nzarongora'. Yavuze ko azakora ubukwe niyumva igihe cyageze.


Pastor P yazanye na mama we mu gitaramo cya Gen Z Comedy



Umushumba [Weko Weko] ntajya yiburira mu gutera urwenya ndetse aba ategerejwe na benshi


Clement Inkirigito yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo 'Ikirenge'



Tizzy yasekeje benshi muri Gen Z Comedy


Clapton Kibonge yitabiriye Gen Z Comedy Show y'abanyarwenya b'ikiragano gishya


Abantu basetse baratembagara



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139518/pastor-p-yazanye-na-mama-we-abazwa-umunsi-wubukwe-uko-byari-byifashe-mu-rwenya-rwa-gen-z-c-139518.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)