MTC igezweho i Burundi yakomoje ku gutaramira... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

MTC (More Than Conquerors) bisobanura "Abarushishwaho Kunesha". Ni ijambo riri muri Bibiliya mu Abaroma 8:37 aho ijambo ry'Imana rivuga ngo: 'Ariko muri ibyo byose turushishwaho kunesha n'uwadukunze".

Uyu murongo muri Bibiliya y'Icyongereza uravuga ngo 'Yet amid all these things we are more than conquerors and gain a surpassing victory through Him Who loved us.' Niho hakomotse izina "More Than Conquerors", mu mpine bikaba MTC.

Iri tsinda ryavutse tariki 27/08/2016. Rikorera i Burundi, rikaba rikunzwe cyane binyuze mu bihangano bitandukanye rimaze gukora nka "Warancunguye" yarebwe n'ibihumbi 298, "Ashoboye vyose" yarebwe n'ibihumbi 206, "Ikiziritse", "Narahezagiwe", "Protector" n'izindi.

MTC igizwe n'abaririmbyi 10, aho 7 ari bo baririmba (abakobwa 3 abahungu 4), abandi 3 bagakora 'Management' (abakobwa 2 n'umuhungu umwe). Bamaze gukora indirimbo 17, harimo 10 zifite amashusho hamwe n'imwe ya Video Lyrics, izindi ni iz'amajwi (Audio).

Kuri ubu bazanye indirimbo nshya "Zoe" irimo ubutumwa buvuga ko Kristo Yesu wenyine ari we sôko y'ubuzima. Bati "Dushobora kugira umutungo w'ibifatika, cyangwa tukitwararika 'kubirondera' ariko tudafite Kristo bikaduhindukira ubusa, tukabiruhana mu mitima yacu".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Carly Anniella Irankunda umwe mu bagize itsinda rya MTC akaba no mu bayobozi baryo, yavuze ko muri uyu mwaka wa 2024 "duteganya gukora indirimbo nyinshi zishoboka no gukora igikorane cy'ivugabutumwa hanze".

Yahishuye intego bafite mu myaka 5 iri imbere, ati "Mu myaka itanu twifuza kwagura imbibi, MTC itangizwe mu bindi bihugu atari mu Burundi gusa, aha mu Burundi naho MTC Junior (igikorwa cyo gutegura abandi bakiri bato bifuza kuzakora uyu murimo mu bihe bizaza)".

Yavuze ko banateganya gukora ibitaramo binini mu Burundi harimo n'ibyo hanze y'igihugu. Aragira ati: "Icya gatatu ni ugukora collaborations ziri international" [gukorana indirimbo n'abaramyi bo ku rwego mpuzamahanga].

Carly Anniella ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MTC, yakomoje ku gutaramira mu Rwanda ariko ntiyavuga itariki, gusa ahamya ko ari vuba. Yagize ati "[Mu Rwanda] Duteganya kuhaza vuba, Imana ibidushoboje tuzabibamenyesha".

REBA INDIRIMBO NSHYA "ZOE" Y'ITSINDA MTC RY'I BURUNDI



MTC yateguje igitaramo mu Rwanda mu gihe cya vuba


MTC bagezweho cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana i Burundi


Mu mishinga bafite mu myaka iri imbere harimo gukorana indirimbo n'ibyamamare ku Isi



Bamaze gukora indirimbo 17 kandi zose zagize igikundiro cyinshi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139517/mtc-igezweho-i-burundi-yakomoje-ku-gutaramira-mu-rwanda-no-gukorana-nibyamamare-ku-isi-139517.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)