Okkama yamuritse Ep ashyigikiwe numukunzi we... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Okkama yamurikiye abakunzi b'umuziki nyarwanda EP ye ya mbere yise Ahuii mu birori byabereye kuri KASO, Kicukiro. Uwahageraga wese yakiranwaga urugwiro n'abarimo abavandimwe ba Okkama kimwe n'umukunzi we Teta Trecy.

Uwazaga afite ubutumire cyangwa itike yabyerekanaga, ubundi agahita yinjira. Uwabaga atabifite hari hashyizweho uburyo bumworohereza guhita agura itike.

Saa tatu z'umugoroba ni bwo abantu bari bamaze kuhagera maze umwe mu bahanga mu gucuranga Saxophone asusurutsa abitabiriye mu ndirimbo nka You Are The Reason ya Calumn Scott.

Niko kandi imwe muri Band zihagaze neza ya umuriri bishyushyaga saa tatu n'igice nibwo Okkama yatangiye kuririmba ahereye ku ndirimbo yashyize hanze ifite amashusho agaragaramo umukunzi we.

Avuga ku mpamvu yahisemo gukoresha Teta banafitanye umwana yavuze ko ari indirimbo igaruka ku bakunzi by'umwihariko b'ibyamamare byari ngombwa korero ari we akoresha nkuwe.

Uyu musore wakoze ibintu bitamenyerewe kumurika EP ukanaririmba mu buryo bwa Live yanubahirije igihe bituma asoza hafi saa yine zirengaho nyamara ni bwo bamwe mu bindi byamamare barimo bahagera.

Nyuma yo kubona ko kubahiriza igihe cye bitumye benshi mu bamenyereye ko igihe cyatangajwe kitubirizwa mu birori n'ibitaramo batuma ibyo yateguye yongeye gusubiramo.

Maze rwagati afatanya na Kenny Sol gususurutsa abitabiye arimo gusoza aha umwanya Ross Kana waririmbye Fou De Toi agace gato anasogongeza abakunzi be bakomeje kwiyongera kuri Sesa yashyize kuwa 02 Gashyantare 2024.

Benshi mu bafite amazina azwi mu myidagaduro nyarwanda baje gushyikira Okkama barimo Shaddyboo wanahageze mu ba mbere hakaza kandi Pince Kiiiz umaze kwandika izina mu gutunganya indirimbo z'amajwi.

Hari kandi Coach Gael, Platini P, Phil Peter, Rocky Kimomo, Fayzo Pro, Mistaek, DJ Theo, Umujyanama wa Bwiza binyuze muri Kikac n'abandi benshi.

Okkama akaba yashimiye buri umwe waje kwifatanya na we avuga ko byamunyuze kandi bimwongerera imbaraga zo gukomeza gukora ibirenze kurushaho.

Uretse indirimbo Aba Baby yashyize hanze mu buryo bw'amajwi n'amashusho izindi nazo zigize EP Ahuii, Okkama yamaze kuzishyira hanze mu buryo bw'amajwi.

Izindi ziri kuri iyi EP zirimo Nasinze, Akanyoni, Romance yatuye abakundana bose, Blessing yagezeho agasabira abantu bose kuba abanyamugisha, Pandemi, Ahuii n'Umukapo.

Aba-Producers bakomeye bakaba aribo bayishyize akaboko kuri EP ya mbere ya Okkama nka Santana, Prince Kiiiz, Pope Yeah na Pastor P.

Okkama yasusurukije mu buryo bwa Live amurika indirimbo zigize EP ya mbere zigera ku 8Kenny Sol yasanze ku rubyiniro Okkama bafatanya kuririmba bakaba bose ari imbuto za Nyundo MusicRoss Kana yaririmbye Fou De Toi anaririmbira bwa mbere mu ruhame SesaUmukunzi wa Okkama, Teta Trecy yafashishije uyu mu gukurikirana iki gikorwa Shaddyboo usanzwe ari inshuti ya Okkama ari mu bahageze mbere mu gikorwa gisobanuye byinshi kuri uyu muhanzi Kenny murumuna wa Coach Gael ari kumwe na Okkama bari baje gushyigikiraRocky Kimomo umusobanuzi wa filimi ubifatanya n'ubushabitsi bushingiye ku myidagaduro burimo no gufasha abanyempano n'abahanzi yitabiye ibirori bya OkkamaKadaffi Pro uzwiho kugira urwenya rudasanzwe akaba numwe mu bafotozi bahagaze neza yashyigikiye OkkamaPhil Peter uri mu bafite impano z'uruhurirane akanaba n'umunyamakuru na rwiyemezamirimo yifatanije n'abandi mwimurikwa rya EP ya Okkama

Abakunzi ba Okkama bari babucyereye bakurikira umuziki mwiza w'uyu muhanzi banasangira ibinyobwa n'ibiribwa bitandukanyeHari abantu b'ingeri zitandukanye bari baje gushyigikira Okkama twongereho n'umukunzi we Teta mu gikorwa bateguranye babifashijwemo n'inshuti mu gihe kitagera ku cyumweru kikaba cyagenze neza

AMAFOTO:DOXVISUALS-INYARWANDA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139312/okkama-yamuritse-ep-ashyigikiwe-numukunzi-we-atungura-ibyamamare-nka-shaddyboo-amafoto-139312.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)