Nyuma yo kwandika amateka muri BK Arena, Shal... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gukora igitaramo cy'amateka cyabereye muri Kigali Convention Center mu mwaka wa 2018, ndetse bakuzuza inyubako ya BK Arena ku ya 17 Nzeri 2023, ubu noneho bafite ingamba nshya z'umwaka wa 2024 ziganjemo ibiterane bikomeye.

Shalom choir ifite amateka yihariye mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana, ikaba ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge, Ururembo rwa Kigali.

Ibi, umuyobozi w'iyi korali Rukundo Jean Luc yabitangarije InyaRwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Gashyantare 2024, nyuma gato yo gushyira ahagaragara amashusho y'indirimbo nshya bise 'Umwuka Wera.'

Akomoza ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, Perezida wa Shalom choir, Jean Luc Rukundo yagize ati: 'Harimo ubutumwa bwo gusaba Umwuka Wera kugira ngo abe ariwe watuyobora muri iyi minsi kuko igoye hariho inyigisho nyinshi z'ubuyobe ndetse n'inzaduka nyinshi zihabanye n'izo Uwiteka ashaka, nk'umwuka w'ubutinganyi n'iyindi tubona ko umwuka wera ari wenyine washoboza abantu kugera mu ijuru.'

Amashusho y'iyi ndirimbo 'Umwuka Wera' bayafatiye mu gitaramo cy'amateka iyi korali yahuriyemo na Israel Mbonyi mu nyubako ya BK Arena ku itariki 17 Nzeri mu mwaka ushize wa 2023.

Inyikirizo y'iyi ndirimbo ifite imiota 10 n'amasegonda 18 iragira iti: 'Cana uwo muriro wake ku gicaniro, twakizwa nawo gusa muri iyi si y'umwijima.'

Umuyobozi w'iyi korali yatangaje ko bahishiye byinshi abakunzi babo, birimo n'ibiterane binyuranye bizaza mu isura nshya nziza kuruta iy'umwaka ushize.

Mu mpeshyi y'uyu mwaka kandi, nabwo bazakora igikorwa cyo gufasha bise 'Shalom Charity' gikubiye mu igenamigambi rya buri mwaka mu cyerekezo bihaye cy'imyaka 15.

Shalom Choir yatangiye mu 1986, ubwo abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17, yaje kuba korali y'urubyiruko, icyo gihe mu Gakiriro (hahoze hitwa mu Gakinjiro) haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri.

Mu 1990 baje kwemererwa n'itorero ryabo kwitwa izina, bahita biyita Shalom choir. Kuri ubu korali Shalom ni korali ikunzwe cyane i Nyarugenge. 

Mu rugendo rw'umuziki usingiza Imana bamazemo imyaka itari micye bamaze gukora indirimbo zitandukanye zomoye benshi ndetse n'ubu.

Mu ndirimbo zabo zifashije/zifasha benshi kwegera intebe y'Imana harimo; 'Nzirata Umusaraba', 'Nyabihanga', 'Abami n'Abategetsi', 'Uravuga bikaba, 'Umuntu w'imbere', 'Mfite Ibyiringiro', 'Ijambo Rirarema', 'Icyizere', 'Nduhiwe' n'izindi.

Shalom Choir, korali imwe rukumbi yataramiye muri BK Arena ikanayuzuza, banditse amateka avuguruye mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana nyuma yo guhuriza ibihumbi 10 by'abantu mu gitaramo cy'iserukiramuco bise 'Shalom Choir Festival' bahuriyemo na Israel Mbonyi cyubakiye ku ivugabutumwa no gufasha abantu gusabana n'Imana.

Iyi korali yakoze iki gitaramo inizihiza imyaka 40 yimaze ifasha abantu kwegerana n'Imana. Ni nabwo kandi yatangije ku mugaragaro igikorwa yise 'Shalom Charity' mu gufasha abatishoboye mu bihe bitandukanye.

Mu bikorwa bigari bateganya gukora muri uyu mwaka, harimo ibiterane byinshi, indirimbo nyinshi, ingendo z'ivugabutumwa, n'ibikorwa byo gufasha abababaye bikubiye muri gahunda bise 'Shalom Charity.'


Shalom Choir bashyize hanze indirimbo nshya bakoreye muri BK Arena

Ni korali imwe rukumbi yabashije gukorera igitaramo muri BK Arena ikayuzuza



Barateganya gukora ibindi biterane muri uyu mwaka

Reba hano indirimbo nshya ya Shalom Choir bise "Umwuka Wera"

">
 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139305/nyuma-yo-kwandika-amateka-muri-bk-arena-shalom-choir-yakoze-mu-nganzo-inahishura-gahunda-z-139305.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)