Migi yitabaje Polisi, Cristiano amaze kwishyura arenga miliyoni 100! Bizagendera gute kapiteni wa AS Kigali wajugunyiye 'jersey' abafana? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntibisanzwe ko mu Rwanda umukinnyi ashobora guhinduranya n'undi umwambaro (jersey) cyangwa ngo abe yayiha abafana nk'uko i Burayi babikora, gusa kapiteni wa AS Kigali y'Abagore, Nibagwire Sifa Gloria yatunguranye ayijugunyira abafana nyuma y'uko bari bamaze kwegukana igikombe cy'Intwari batsinze Rayon Sports.

Ni umukino wabaye ku wa Kane w'iki cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2024 maze AS Kigali itsinda Rayon Sports 1-0 ihita inegukana iki gikombe.

Mu byishimo byinshi, kapiteni wa AS Kigali, Nibagwire Sifa Gloria yaratunguranye 'jersey' yakinanye uyu mukino ayijugunyira abafana bake bari baje kubashyigikira.

Benshi bahise bibaza ikigomba gukurikiraho niba atazayishyuzwa cyangwa akaba yakurikirana uyu mufana yayihaye akayimusubiza bigendanye n'ubukene bw'amakipe yo mu Rwanda usanga nta 'jerseys' zihagije afite ku buryo havamo imwe bikaba ikibazo akaba ari na yo mpamvu batajya bazitanga.

Ntagisanimana Saida, umutoza wa AS Kigali watoje uyu mukino akaba yaravuze ko nta kibazo cy'imyenda bafite bityo ko ibyo kapiteni wa bo yakoze nta ngaruka bishobora kumugiraho.

Ati 'Dufite imyenda ihagije. Nta kibazo biza kumugiraho kuko twebwe dukora nk'amakipe yabigize umwuga twebwe ku mukino buri mukinnyi aba afite imyambaro ibiri ku buryo umwe ugize ikibazo yahita ajya guhindura.'

Uyu si umuco w'abakinnyi cyangwa amakipe yo mu Rwanda wo kuba umukino urangiye bahinduranya imyambaro cyangwa bakaba bawuha abafana, ibi byari bikozeho uwahoze ari kapiteni wa APR FC, Mugiraneza Jean Baptsite Migi ubu akaba ari umutoza wungirije wa Musanze FC.

Hari muri 2014 muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup yabereye mu Rwanda, nyuma y'uko APR FC inganyije na Rayon Sports 2-2 hitabajwe penaliti maze APR FC ikomeza muri ½ itsinze penaliti 4-3, Migi ni we wateye iya nyuma, kubera ibyishimo yakuyemo 'jersey' agenda ayizunguza hejuru ajya kwishimira mu bafana, umwe mu bafana yahise ayimushikuza ariruka amucikira mu bantu.

Kalisa Adolphe [Cammarade] wari umunyamabanga wa APR FC yamubwiye ko nta kundi bigomba kugenda agomba kuyishyura, ko bagomba kumukata amadorali 200, icyo gihe Migi yifashishije Polisi y'u Rwanda yari yaje gucunga umutekano kuri stade, wa mufana baramubona amusubiza 'jersey'.

Gusa ibi bisa n'aho ntaho bitandukanye cyane n'ibiba ku mugabane w'u Burayi, n'ubwo abakinnyi bahinduranya imyambaro buri munsi cyangwa bakanayiha abafana, na bo barayishyura, amakipe ya bo arayibakata.

Ikinyamakuru The Mirror muri 2022 cyasohoye inkuru ivuga ko umwenda umukinnyi ahaye umufana cyangwa ahaye umukinnyi mugenzi we bahinduranya awukatwa, aho nka Cristiano Ronaldo ukomoka muri Portugal ukinira Al Nassr muri Saudi Arabia kuva yatangira gukina yari amaze kwishyura byibuze ibihumbi 77 by'Amapawundi kubera 'jerseys' yatanze, ni ukuvuga arenga miliyoni 120 z'amafaranga y'u Rwanda.

Gloria aha yari amaze gukoramo jersey ayitanze mu bafana, benshi bakekaga ko ashobora kuyikatwa
Migi byamusabye imbaraga nyinshi kugira ngo asubirana jersey yari yatanze
Cristiano amaze kwishyura arenga miliyoni 100



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/migi-yitabaje-polisi-cristiano-amaze-kwishyura-arenga-miliyoni-100-bizagendera-gute-kapiteni-wa-as-kigali-wajugunyiye-jersey-abafana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)