Kutanyurwa n'umugabo umwe byabakozeho! Ibyama... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kutanyurwa n'umugabo barushinze, gukunda iraha no kuganzwa n'ingeso y'ubusambanyi n'ubuhehesi nibyo biza ku isonga  mu bituma bamwe mu bagore baca inyuma abo bashakanye. Uretse kuba bigaragara mu ngo z'abantu basanzwe, ibi byagiye bigaragara  no mu ngo z'ibyamamare harimo n'izasenyutse kubera gucana inyuma.

Dukunze kubona gatanya zivuza ubuhuha mu byamamare ndetse ugasanga kenshi batandukanijwe n'ubuhehesi ku ruhande rw'umugabo. Gusa hari n'izindi ngo z'ibyamamarekazi zagiye zisenyuka nyuma y'uko bifashwe bica inyuma abagabo babo yewe hari n'abiyemereye ko kunyurwa n'umugabo umwe byabananiye.

Dore urutonde rw'ibyamamarekazi by'i mahanga byasenyewe no guca inyuma abagabo babo:

1. Princess Diana

Si ibanga ko urugo rwa Princess Diana na King Charles III rwaranzwemo ubuhehesi mu myaka ya kera. Hari filime nyinshi mbarankuru zibyerekana, byumwihariko iyitwa 'The Crown' inyura kuri Netflix igaruka ku mabanga y'umuryango w'i Bwami. Mu 1993 byaramenyekanye ko Princess Diana yaryamanaga na James Hewitt wari Kapiteni mu gisirikare cy'u Bwongereza. Ibi byatumye urugo rusenyuka bimuviramo guhana gatanya na King Charles mu 1996 bamaze kubyarana Prince William na Prince Harry.

2. Kim Kardashian

Umunyamideli Kim Kardashian uzwiho kuba yarasohoye filime y'urukozasoni (Porn) ari nayo yatumye amenyekana, ari no mu byamamarekazi byagiye bihinduranya abagabo. Kim kandi yasenye urugo rwe rwa mbere azira ubuhehesi. Mu 2001 inkuru yabaye kimomo ko uyu munyamideli aca inyuma umugabo we Damon Thomas ndetse n'amafoto ye n'undi mugabo arakwirakwira bari muri Hoteli.

Ntibyatinze Damon Thomas yabwiye itangazamakuru ko ibyo Kim Kardashian yakoze yabitewe n'uko bamaze iminsi batabanye neza ndetse ko yamubabariye. Ingeso yakomeje kuba ingeso maze mu 2003 Kim yongera guca inyuma Damon bituma ahita amwaka gatanya aho batandukanye mu 2004.

3. Madonna

Icyamamarekazi mu muziki, Madonna, ufatwa nk'umwamikazi w'injyana ya Pop, nawe yasenyewe no guca inyuma umugabo we. Mu 2004 Madonna yavuzweho kugirana umubano w'ihariye n'umukinnyi wa Baseball witwa Alex Rodriguez benshi bita A-Rod. Ibi byagiye ku mugaragaro mu 2006 ubwo bombi bemezaga ko baryamanye inshuro zirenze imwe maze bigatuma Guy Ritchie wari umugabo wa Madonna ahita amwaka gatanya.

4.Jennifer Lopez

Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime, Jennifer Lopez, uri mu byamamarekazi byahinduranije abagabo nk'uhinduranya imyenda, nawe ubuhehesi bwaramusenyeye. Mu 2002 Jennifer yaciye inyuma umugabo we Cris Judd aryamana n'umubyinnyi we biramenyekana bituma mu ntangiriro ya 2003 Judd ahita amwaka gatanya maze urugo rwabo rusenyuka ubwo.

5. Eva Longoria

Umukinnyi wa filime unazitunganya ukomoka muri Mexique, Eva Longoria, wamamaye cyane muyitwa 'Desparate Housewives', na 'Devious Maids'. Uyu mugore yisenyeye mu 2010 ubwo yacaga inyuma umugabo we Tony Parker ahita amwaka gatanya ikitaraganya baba baratandukanye.

6. LeAnn Rimes

Umuhanzikazi LeAnn Rimes w'icyamamare mu njyana ya 'Country Music', ari mu basenyewe n'ubuhehesi. Mu 2010 uyu muhanzikazi yaryamanye n'umubyinnyi we witwa Eddie Cibrian uzwiho kubyinira abandi bahanzi. Ibi byatumye Dean Sheremet wari umugabo wa LeAnn ahita amwaka gatanya. Icyakoze ibya LeAnn n'umubyinnyi we byarangiye ibyari ubusambanyi bivuyemo urukundo ndetse baranarushinga kugeza ubu babanye neza.

7. Katherine McPhee

Umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzikazi Katherine McPhee wamamariye mu marushanwa ya 'American Idol', nawe guhazwa n'umugabo we byaramunaniye maze amuca inyuma birabasenyera. Mu 2015 Katherine yaciye inyuma umugabo we Nick Cokas aryamana na Michael Morris utunganya filime inkuru iba kimomo i Hollywood maze umugabo we Nick ahita amwaka gatanya.

8. Kris Jenner

Umushabitsi kabuhariwe Kris Jenner umubyeyi w'ibyamamare nka Kim Kardashian, Khloe Kardashian, Kendall na Kylie Jenner, nawe yasenyewe no guca inyuma umugabo we. Mu 1990 Kris yaciye inyuma umugabo we Robert Kadarshian aryamana na O.J Simpson kabuhariwe muri Baseball. Ibi byatumye bahita batandukana. 

9. Ariane Grande


Umuhanziakazi w'icyamamare Ariana Grande, aherutse guhana gatanya n'umugabo we Dalton Gomez mu mpeza z'umwaka wa 2023. Dalton niwe wafashe iya mbere yaka gatanya nyuma y'uko  uyu muhanzikazi amuciye inyuma akaryamana n'umukinnyi wa filime Ethan Slater ari nawe bakundana ubu. Guca inyuma umugabo kandi Ariana aherutse kubyigamba mu ndirimbo aherutse gusohora yise 'Yes....And?'.

10. Whoopi Goldberg

Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime kabuhariwe, Whoopi Goldberg ari mu byamamarekazi byasenyewe n'ubuhehesi. Mu kiganiro 'The View' akora kinyura kuri televiziyo ya 'ABC', yatangaje ko yatandukanye n'umugabo we Lyle Trachtenberg kuko yamufashe amuca inyuma. Whoopi Goldberg yiyemereye ko yaciye inyuma umugabo we inshuro 6 bikabaviramo guhana gatanya.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139623/kutanyurwa-numugabo-umwe-byabakozeho-ibyamamarekazi-10-byisenyeye-ingo-kubera-ubuhehesi-139623.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)