Impera z'icyumweru zasekeye benshi mu bakinnyi b'Abanyarwanda bakina hanze y'u Rwanda(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impera z'icyumweru zagendekeye neza menshi mu makipe akinamo Abanyarwanda hanze y'u Rwanda aho batsinze n'ubwo bitabujije ko hari bamwe batsinzwe.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b'abanyarwanda bitwaye mu mpera z'icyumweru gishize. Amwe mu makipe ntabwo yakinnye aho ari mu karuhuko.

Kwizera Olivier - Al-Kawkab

Kwizera Olivier yari mu izamu rya Al Kawkab mu cyiciro cya 3 muri Saudi Arabia ku wa Gatanu w'icyumweru gishize mu mukino iyi kipe yanganyijemo na Al Washm 0-0.

Nyuma y'umunsi wa 22 Al Kawkab iri ku mwanya wa 12 n'amanota 27, Neom ya mbere ifite 48.

Runanguka Steve- Al Nojoom

Ntabwo Al Nojoom ya Rubanguka Steve mu cyiciro cya gatatu muri Saudi Arabia byayigendekeye neza ku wa Gatanu w'icyumweru gishize aho yatsinzwe na Najran 2-1. Iyi kipe iri ku mwanya wa 13 n'amanota 20.

Hakim Sahabo - Standard Liege

Hakim Sahabo yanjiye mu kibuga ku munota wa 89 mu mukino ikipe ye ya Standard de Liège yatsinzemo Oud-Heverlee Leuven 1-0 ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024

Nyuma y'umunsi wa 25 iyi kipe iri ku mwanya wa 10 n'amanota 28, Union Saint-Gilloise ya mbere ifite 59.

Maxime Wenssens - Royale Union Saint-Gilloise

Ntabwo umunyezamu w'umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 bifashishijwe n'ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w'icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yanganyijemo na Westerlo 2-2 ku wa Gatandatu. Iyi kipe iyoboye urutonde n'amanota 59 nyuma y'umunsi wa 25.

Emeran Noam - Groningen FC

Groningen yo mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi ya Emeran Noam ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024, yatsinze Top Oss 3-0 mu mukino w'umunsi wa 25. Emeran ntabwo yari mu bakinnyi bifashishijwe. Iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n'amanota 41 ku rutonde ruyobowe na Willen II na 54.

Gitego Arthur - AFC Leopards

Gitego Arthur yari yabanje mu kibuga ejo hashize ku Cyumweru ubwo ikipe ye ya AFC Leopards yo muri Kenya yanyagiraga Shabana FC 4-0.

Nyuma y'umunsi wa 21, iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n'amanota 34 ku rutonde ruyobowe na Gor Mahia n'amanota 44.

Sibomana Patrick Papy & Emery Bayisenge- Gor Mahia

Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Gashyantare 2024 ntabwo byagenze neza kuri Papy na Emery bakinira Gor Mahia muri Kenya aho banganyije na Ulinzi Stars 0-0. Papy yari yabanje mu kibuga Emery yari ku ntebe y'abasimbura. Gor Mahia iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 44 ni nyuma y'umunsi wa 21.

Manzi Thierry - Al Ahli Tripoli

Manzi na Al Ahli Tripoli mu cyiciro cya mbere muri Libya, ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki ya 10 Gashyantare 2024, batsinzemo 1-0 Al Malaab El Libby.

Nyuma y'umunsi wa 11 iyi kipe ni yo iyoboye urutonde n'amanota 26.

Haruna Niyonzima - Al Ta'awon

Impera z'icyumweru zagenze neza kuri Haruna Niyonzima na Al Ta'awon mu cyiciro cya mbere muri Libya ubwo ku wa Gatanu w'icyumweru gishize batsindaga Al Sadaqa 2-1 mu mukino w'umunsi wa 10. Muri iri tsinda rya bo iyi kipe ye iri ku mwanya wa 4 n'amanota 18 ku rutonde ruyobowe na Al Nasr na 22.

Mugisha Bonheur Casemiro - AS Marsa

Muri shampiyona ya kamarampaka mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri muri Tunisia, ejo hashize Mugisha Bonheur Casemiro na AS Marsa akinira bitwaye neza batsinda EGS Gafsa 1-0.

Imanishimwe Emmanuel Mangwende - FAR Rabat

Ejo hashize ku Cyumweru, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yari mu kibuga ndetse akina iminota yose mu mukino ikipe ye ya FAR Rabat mu cyiciro cya mbere muri Maroc yanganyijemo na Raja Cassablanca 1-1 mu mukino w'umunsi wa 17. Iyi kipe ubu ni yo iyoboye urutonde n'amanota 37 inganya na Raja Cassablanca.

Meddie Kagere - Namungo FC

Ejo hashize ntabwo Meddie Kagere yagaragaye mu mukino ikipe ya Namungo FC mu cyiciro cya mbere muri Tanzania yatijwemo na Singida Fountain Gate ubwo banganyaga na Tabora United 1-1.

Nyuma y'umunsi wa 15 , Namungo FC iri ku mwanya wa 8 n'amanota 18, Yanga ya mbere ifite 40.

Manzi Thierry na Al Ahli Tripoli bayoboye urutonde rwa shampiyona
Niyonzima Harura na Al Ta'awon bitwaye neza
Sahabo yakinnye umunota umwe
Gitego Arthur na AFC Leopards baratsinze
Nubwo bitagenze neza, Mangwende yari yabanje mu kibuga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impera-z-icyumweru-zasekeye-benshi-mu-bakinnyi-b-abanyarwanda-bakina-hanze-y-u-rwanda-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)