APR na REG BBC zatangiye zitanga isomo rya Basketball #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Basketball ya 2024, yatangiye ejo hashize aho APR BBC na REG BBC zatangiye neza zitsinda imikino ya zo.

Iyi shampiyona ikaba yatangiye ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2024 ahabaye imikino 2 gusa uwa REG BBC na Inspired Generation n'uwa APR BBC na Kepler.

Imikino yose ikaba yabereye muri LDK, habanje uwa REG BBC na Inspired Generation.

Ni umukino woroheye REG cyane kuko yayoboye uduce twose tw'umukino urangira itsinze amanota 92-43.

Agace ka mbere yagatsinze ku manota 24-13, aka kabiri 14-7, aka gatatu 25-14 ni mu gihe aka nyuma ari 29-9.

Shyaka Olivier wa REG BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, yatsinze 21.

Hahise hakurikiraho umukino wa APR BBC na Kepler, ni umukino benshi bari bategereje kureba isura ya APR BBC izahagararira u Rwanda muri BAL 2024.

Benshi bari biteze kureba kandi imyitwarire y'abasore nka Dixon Jr Michael, APR yakuye muri Patriots, Adonis Filer wavuye muri REG BBC.

Ni abasore baje kwiyereka abakunzi b'iyi kipe bayifasha gutsinda amanota 98-67 aho nka Dixon mu minota 22 yakinnye yatsinze amanota 19, Adonis yakinnye iminota 31 atsinda amanota 27 ni na we watsinze menshi mu mukino.

Agace ka mbere APR BBC yagatsinze ku manota 25-13, aka kabiri 22-21, aka gatatu 25-11 ni mu gihe agace ka nyuma yagatsinze ku manota 26-22.

Shampiyona irakomeza uyu munsi Espoir BBC ikina UGB, K Titans ikine no Orions ejo Patriots BBC izakina na Tigers BBC.

APR BBC yatangiye neza shampiyona



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-na-reg-bbc-zatangiye-zitanga-isomo-rya-basketball

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)