Amafaranga Rwatubyaye Abdul yaba yatanzweho ava muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biravugwa ko Rwatubyaye Abdul yatanzweho ibihumbi 30 by'Amadorali kugira ngo Rayon Sports yemere kumurekura agasubura muri FC Shkupi yo muri Macedonia.

Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize ni bwo Rwatubyaye Abdul abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto ari mu myitozo ya FC Shkupi yarimo ikorera muri Turikiya.

Rwatubyaye Abdul akaba aya mafoto yarayaherekeresheje amagambo agaragaza ko yamaze gusubira muri iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere muri Macedonia.

Ibintu byatunguye Rayon Sports, imubajije yemera ko ari byo ariko ababwira yifuza ko bamurekura ari bwo yahise yinjira mu biganiro n'iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere muri Macedonia.

Amakuru avuga ko impande zumvikanye ibihumbi 30 by'amadorali, ni ukuvuga hafi miliyoni 40 z'amafaranga y'u Rwanda.

Rayon Sports ikaba yemeje ko yamaze kurekura Rwatubyaye Abdul wari kapiteni wa yo asubira muri Macedonia.

Abdul Rwatubyaye yakiniye Rayon Sports imyaka 3 kuva 2016-2019 ari nabwo yavaga mu Rwanda yerekeza mu ikipe ya Kansas City ikaza kumutiza muri Swope Park Rangers, nyuma yagiye muri Colorado Rapids na yo imutiza muri Colorado Switchbacks, yayivuyemo yerekeza muri FC Shkupi atandukana na yo muri 2022 agaruka muri Rayon Sports.

Rwatubyaye Abdul yasubiye muri FC Shkupi mu buryo bweruye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafaranga-rwatubyaye-abdul-yaba-yatanzweho-ava-muri-rayon-sports

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)