Yatangiriye mu mbaho n'ingurube! Ibikorwa bi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyaka 13 ishize ari mu muziki, uyu munyamuziki ayifitemo ibikorwa bifatika, bigizwe n'ibikombe binyuranye yagiye yegukana, ibitaramo yaririmbyemo n'ibindi.

Uyu muhanzi agaragaza ko yinjiye mu muziki mu 2011, kuva icyo gihe arakataza mu bikorwa bye by'umuziki, ariko aza kubihuza n'uruhande rwo gushora imari mu bindi bikorwa.

2018 wabaye umwanya udasanzwe kuko ari bwo yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars, kuva ubwo aranzika mu bikorwa bye.

Mu 2023 yahagarariye u Rwanda mu bihembo bya Trace Awards, ndetse abasha no kwegukana igikombe. Ni umwaka udasanzwe kandi kuri we, kuko yataramiye bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo yahuriyemo na Shaggy.

Muri iyi myaka yose yagiye akora ibikorwa byo gushora imari mu bikorwa birimo nka Televiziyo, ndetse aherutse gutangaza ko yinjiye mu bafatanyabikorwa b'ikipe ya Basketball ya UGB [United Generation Basketball].

InyaRwanda igiye kugaruka kuri bimwe mu bikorwa bizwi uyu mugabo w'i Kanombe, asanzwe akora.

1.Bruce Melodie yinjiye mu ishoramari rya Basketball

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2024, Bruce Melodie yatangaje ko afatanyije n'ikipe bakorana muri 1:55 AM irangajwe imbere na Karomba Gaël wamamaye nka Coach Gaël, batangiye imikoranire n'ikipe ya United Generation Basketball (UGB) nk'umushoramari akaba n'umufatanyabikorwa wayo.

Iyi kipe ya UGB yashinzwe hamagijwe guteza imbere no gushyigikira urubyiruko rwiyumvamo impano zo gukina umukino wa Basketball.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, bavuze ko Bruce Melodie n'ikipe bakorana banyuzwe n'intego z'iyi kipe biyemeza gushyira itafari ryabo ku rugendo rw'iyi kipe.

Bakomeza bagira bati "Ubu bufatanye bugamije kuzamura impano z'urubyiruko, kubafasha gukurikira inzozi zabo no kugira uruhare mu guteza imbere imyidagaduro na siporo muri rusange".

Bruce Melodie yavuze ko yishimiye gutangira imikoranire na United Generation Basketball (UGB), kandi yasanze basangiye ishyaka ryo guteza imbere urubyiruko.

Ati 'Ntabwo turi hano gushora imari, turi hano kugira ngo tuzamure UGB ku rwego rwiza mu irushanwa kugeza ku gikombe cya shampiyona.'

Umunyemari Coach Gael, avuga ko intego n'icyekerezo cy'iyi kipe byatumye bifuza kugirana imikoranire nayo. Yavuze ko ishoramari ryabo rirenze gukorana n'iyi kipe, ahubwo barajwe ishinga no kubaka ibigwi bizasiga amateka.

Yavuze ko intego yabo ari ugutsinda, kandi iyi kipe ikaza imbere mu zegukana ibikombe, mu rugendo rwo guteza imbere siporo n'ubukerarugendo.

Iyi kipe isanzwe ihagararariwe na Jean Luc Cyusa, wungurijwe na Mugarura Kenny, usanzwe ari Murumuna wa Coach Gael.

2. Bruce Melodie yamuritse Televiziyo 'Isibo Tv'

Imyaka ine irashize Bruce Melodie atangaje ko yinjiye mu ishoramari rya Televiziyo, ni nyuma y'uko ku wa 18 Mutarama 2020, afatanyije na Kabanda Jean de Dieu wari umujyanama we bamuritse Televiziyo yabo bise 'Isibo Tv' [I TV].

Iyi Televiziyo yari yatangiye gukora kuva muri Nzeri 2019 iri mu igerageza, nyuma imurikwa ku mugaragaro muri Mutarama 2020.

Kuva icyo gihe yatangiye kugaragara kuri StarTimes kuri shene ya 121, nyuma muri 2022 bitangazwa ko yatangiye no kugaragara kuri Canal+.

Atangiza iyi televiziyo, yavuze ko bashingiye ku kuba bashaka gufasha urubyiruko. Ati 'Iyi televiziyo ni iy'urubyiruko, ni iyacu twese. Twatekereje kuyitangiza kuko twabonye hari icyuho, twashakaga ko urubyiruko rwidagadura.'

Ishingwa ry'iyi Televiziyo, ryakurikiwe n'amakuru yavugaga ko uyu muhanzi atari we washinze Isibo Tv, ahubwo ko yifashishijwe kugira ngo imenyekane.

Kuva iyi Televiziyo yashingwa, ibikorwa bya Bruce Melodie byahawe umwanya w'imbere kuri Televiziyo.

3.Yatangije 'Label' yise 'Igitangaza'

Mu bihe bitandukanye, Bruce Melodie yumvikanye avuga ko ashaka gushyira itafari ku rugendo rw'umuziki w'abandi bahanzi, mu rwego rwo kugaragaza uruhare.

Mu ijoro ryo ku wa 12 Gicurasi 2020, Bruce Melodie yatangaje ko yatangiye urugendo rwo gufasha abahanzi bashya mu muziki biciye muri Label yise Igitangaza yatangije.

Yavuze ko yiyemeje kubikora mu rwego rwo kwitura ineza yagiriwe, kugira ngo nawe abe ageze aho ageze ubu ari umwe mu bahanzi bakora badasubira inyuma.

Ati 'Nkuko kugira ngo tugere aho turi ubu hari abadufashe akaboko niyo mpamvu natwe guhera ejo muzatangira kumva abahanzi bashya twasinye amasezerano y'imikoranire.'

Umuhanzi wa mbere yatangaje ni Kenny Sol. Bruce Melodie amutangaza yaragize ati: 'Imana ihe umugisha urugendo rushya dutangiye ku mugaragaro, kandi nizeye ko dufatanyije tuzabasha kugera kure hashoboka.' Nyuma yatangaje ko yasinyishije Juno Kizigenza.

Hashize umwaka umwe, Bruce Melodie yatangaje ko yatandukanye na Juno Kizigenza na Kenny Sol kubera 'igihe cyari kigeze cyo kwikorana ari bonyine'.

Aba bahanzi bombi bakimara kuva muri Label ya Bruce Melodie, bakoze ibikorwa bifatika, kandi ibihangano byabo birakundwa cyane.

Juno Kizigenza aherutse kumurika Album yise 'Yaraje', ni mu gihe Kenny Sol aherutse gushyira hanze Extended Play (EP) ye yise 'Stronger than Before'.

4.Asanzwe akora ubworozi

Mu 2017, Bruce Melodie yatangaje ko yatangiye urugendo rwo gukora ubushabitsi mu bworozi bw'ingurube ndetse no kubyaza umusaruro imbaho.

Ni 'Business' atakunze kugarukaho cyane, ariko yavuze ko byagiye bimufasha kwiteza imbere n'umuryango we ndetse no mu bikorwa bye by'umuziki.

Yasobanuye ko ahuriza hamwe imbaho, hanyuma akazikoramo ikindi kintu ajyana ku isoko. Ibijyanye no kuba akora ubworozi bw'ingurube, ntiyakunze kubivugaho cyane.

Ubwo Bruce Melodie yari kumwe na Kabanda Jean de Dieu wabaye umujyanama we mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Isibo Tv 

Coach Gael yatangaje ko bumva neza intego z'ikipe UGB ari nayo mpamvu biyemeje kwinjira mu bufatanye 

Bruce Melodie yavuze ko gukorana na UGB bishamikiye ku ntego bihaye yo guteza imbere Sports ndetse n'imyidagaduro muri rusange 

Bruce Melodie yashoye imari mu gushinga Label, ibikorwa birimo ubworozi bw'ingurube no gukora imbaho


Itangazo rigaruka ku ishoramari Bruce Melodie na Gael bakoze mu ikipe ya UGB 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHEN SHE'S AROUND' YA BRUCE MELODIE NA SHAGGY

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138777/yatangiriye-mu-mbaho-ningurube-ibikorwa-bine-bruce-melodie-amaze-gushoramo-imari-138777.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)