Philip Mulryne wabiciye bigacika mu Bwongerez... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

(Mat 9: 9-17) Lewi yari yaraciriweho iteka n'Abafarisayo bashingiye ku mwuga we. Nyamara Yesu we yamubonagamo umutima witeguye kumwakira. Igihe Yesu yabwiraga Lewi ati "Nkurikira', yahise asiga byose, arahaguruka aramukurikira.

 (Luka 5:27) Ntiyigeze ashidikanya cyangwa ngo abaze ibibazo. Nta nubwo yigeze atekereza ku murimo wari umutunze yari agiye kugurana ubukene n'umuruho-Kuba yari agiye kujya abana na Yesu yumvaga bimuhagije.

Uko byagendekeye Lewi, ari nawe waje kwitwa Matayo, nibyo byabaye kuri Philip Mulryne, umunya Ireland wamamaye mu makipe yo mu Bwongereza, harimo na Manchester United.

Philip Mulryne usengera muri Kiliziya Gaturika, yiyemeje kuba umupadiri nyuma yo gusanga ibyo yakuraga mu mupira w'amaguru bitamuha kwisanzura guhagije no gukorera Imana.

Si bwo bwa mbere Philip Mulryne yinjiye mu mirimo yo gukorera Imana, dore ko ubwo yakiniraga Norwich City na Cardiff City zo mu Bwongereza, yari umuhereza, ukomeye cyane.

Bamwe mu bakinnyi ba ruhago iyo bayiretse, usanga baguma gukora ibifite aho bihuriye nayo, nko kuba abatoza n'ibindi. Ntabwo ari ko byagenze kuri Philip Mulryne, we yayobotse amashuri yo kumufasha kuzavamo Umusasaridoti.

Philip Mulryne ubwo yaganiraga n'Itangazamakuru, yavuze ko uyu ari umwanzuro ukomeye yafashe, kandi ngo ntateze gusubira inyuma.

Philip Mulryne yagize ati "Biragoye gushyira hasi ibihe nk'ibi. Navuga ko mu mwaka wa nyuma ndi muri Norwich ari bwo byanjemo nubwo ntabyitagaho, gusa narabibonaga ko ntishimiye imibereho nari mfite.

Hari igihe nabayeho nta hantu mfite ho kuba. Bintera kuba mu masengesho kenshi, ntangira gusenga bihoraho mbona ko ariwo mutuzo nari nkeneye. Mu mupira ugera ku gasongero nubwo hari igihe uba uri hasi ariko aho ndi ndatuje.'

Padiri Philip, urugendo rwo gukina umupira w'amaguru, yarutangiye muri Manchester United mu bakiri bato. Akimara gukura, yakomereje muri Norwich City na Cardiff City nazo zo mu Bwongereza. Ku myaka 31 y'amavuko, nibwo yatangiye byeruye urugendo rwo kuba Umusasaridoti.

Kuri ubu yabigezeho neza afite imyaka 46 y'amavuko. Ubwo yari Faratiri, muri 2017 Philip Mulryne yakoze neza inshingano zo kuyobora ikigo cya St. Mary's Priory Church.

Philip Mulryne wamenyekanye muri Manchester United n'andi makipe yo mu Bwongereza, yabaye Umusasaridoti


Gukunda Imana, Philip Mulryne yabitangiye ubwo yari umukinnyi. Yatangiye ari umuhereza






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138843/philip-mulryne-wabiciye-bigacika-mu-bwongereza-yahisemo-kwiha-imana-138843.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)