Uko imitwe yapfubanye Aruna Moussa Madjaliwa muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntabwo ibintu byifashe neza hagati ya Rayon Sports na Aruna Moussa Madjaliwa washatse ko bamwirukana bigafata ubusa.

Muri Nyakanga 2023 ni bwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati w'Umurundi wakiniraga Bumamuru FC yasinyiye Rayon Sports.

Icyo gihe byabanje kugorana kuko yari yabwiye Rayon Sports ko asoje amasezerano ya Dauphins Noirs yo muri DR Congo muri Bumamuru FC.

Nyuma byaje kugaragara ko hari amasezerano ya Dauphins Noirs agifite, ibiganiro bitangira bushya baramugura.

Ni umukinnyi wakiniye Rayon Sports kugeza ku munsi wa 10 wa shampiyona ya 2023-24 wakinwe tariki ya 4 Ugushyingo 2023 batsinda Mukura VS 4-1, akaba yaranatsinzemo igitego.

Kuva icyo gihe ntabwo arongera kugaragara mu mikino ya Rayon Sports aho avuga ko yavunitse.

Ni nyuma yo kwatabira ubutumire bw'ikipe y'igihugu y'u Burundi yakinnye na Gabon na Gambia.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yagiriwe inama na bamwe mu bantu ba hafi ye yo gushaka uburyo yatandukana na Rayon Sports bakamushakira indi kipe nziza.

Bamubwiraga ko perezida wa Rayon Sports nta mikino agira we yashaka uburyo yiyenza kuri iyi kipe, akanga kongera gukina ababwira ko yavunitse bazahita bamwirukana.

Ibi yarabigerageje ariko Rayon Sports na yo yari yamaze kubimenya iramwihorera ndetse ikajya imuhemba kimwe n'abandi, imitwe ye yanga gukora.

Uwahaye amakuru ISIMBI avuga ko uyu mukinnyi nta kibazo afite cy'imvune yamubuza gukora imyitozo ndetse n'ikimenyimenyi ko nyuma y'itariki ya 28 Mutarama 2024 ubwo isoko rizaba rifunzwe, abona atirukanywe azahita atangira imyitozo muri Rayon Sports.

Aruna Moussa Madjaliwa yashatse gutandukana na Rayon Sports biranga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-imitwe-yapfubanye-aruna-moussa-madjaliwa-muri-rayon-sports

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)