Ishingiye ku buhamya bwabo! Ibintu 5 byagejej... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibaye indirimbo ya kabiri aba bombi bakoranye nyuma y'imyaka umunani ishize bakoranye indirimbo bise 'Ntacyo Nzaba' yamamaye mu buryo bukomeye, ahanini biturutse ku butumwa bakubiyemo n'uburyo yagiye ifasha Abakristu mu bihe bitandukanye.

Meddy yashyize iyi ndirimbo ku muyoboro we wa Youtube mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024 ahagana saa yine z'ijoro.

Ubwo yateguzaga iyi ndirimbo, yavuze ko ari inkuru yo kwakira agakiza kwe yakubiye mu ndirimbo imwe. Yavuze ko nyuma y'imyaka umunani ishize akoranye igihangano cyiza na Adrien Misigaro 'igihe kigeza kugira ngo dutangize urundi rugendo'.

Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi (Audio) yakozwe na Cedric naho amashusho (Video) yakozwe na Yannick. Amashusho bayafatiye mu bice bitandukanye bya Amerika.

InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu bitanu byatumye aba bahanzi bombi bongera gukorana indirimbo ihimbaza Imana.

1.Indirimbo ya mbere bakoranye yarakunzwe mu buryo bukomeye

Aba bahanzi bombi basanzwe bafitanye indirimbo bakoranye bise 'Ntacyo Nzaba' yakunzwe mu buryo bukomeye. Yatumye izina rya Adrien Misigaro rikomera mu buryo bukomeye, kugeza ubwo yagiye imuhesha ijambo cyane cyane mu bitaramo yagiye aririmbamo.

Yagiye hanze tariki 6 Mata 2015, ubu imibare igaragaza ko imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 6 ku rubuga rwa Youtube. Ni imwe mu ndirimbo zagizwemo uruhare na Producer Lick Lick, umwe mu ba Producer bamaze igihe kinini.

Iyi ndirimbo ntabwo iri kuri shene ya Youtube ya Meddy cyangwa se Adrien Misigaro, ahubwo iri kuri shene ya Press One Entertainment.

Ubwo bashyiraga hanze iriya ndirimbo 'Ntacyo Nzaba', Meddy yavuze ko bayikoze mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika.'

Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka 'Slowly', yanavuze ko iyi ndirimbo bayikoze mu rwego rwo gukomeza Abanyarwanda no kwishimira urugendo rw'iterambere Imana yateresheje abanyarwanda n'u Rwanda.

Adrien Misigaro yavuze ko ariwe wagize igitekerezo cyo gukorana indirimbo 'Ntacyo nzaba' hanyuma agisangiza mugenzi we Meddy biyemeza kuyikorana.

2.'Niyo ndirimbo' bakoranye ishingiye ku buzima bw'abo bw'agakiza

Adrien Misigaro yabwiye InyaRwanda ko bakoranye iyi ndirimbo kuko ishingiye ku rugendo rwabo rwo kwakira agakiza no kwisanga mu muziki w'indirimbo ziramya zigaha ikuzo Imana.

Muri iyi ndirimbo hari aho bitsa bumvikanisha 'Uko Yesu yadusanze niko yadukunze. Ntabwo adusaba guhinduka kugirango abone kudukunda. Uko yasanze ni nako yankunze ubu ndumva nisanze muri we.'

Meddy amaze igihe agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze ko yamenye Yesu utanga ubugingo, kandi arangamiye gukorera Ijuru no kwamamaza ingoma y'Imana.

Mu bihe bitandukanye yifashisha amagambo yo mu Bibiliya ndetse n'aye bwite akagaragaza ko gukorera Imana nta gihombo kirimo. Kandi akabwira buri wese gusenga Imana yaba ari mu bihe byiza cyangwa se mu iby'imiraba.

3. Bombi basanzwe ari inshuti z'igihe kirekire kuva bakiri bato

Aba bahanzi bombi bubatse ubushuti bumaze imyaka irenga 15. Ibi byose bigaragazwa n'ibikorwa bombi bagiye bahuriramo ndetse n'ibirori n'ibindi.

Meddy yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye amafoto ari kumwe na Adrien Misigaro, yaba mu bukwe bwe ndetse no mu bihe byo gukora imyitozo ngororamubiri.

Adrien Misigaro avuga ko yamenyanye na Meddy mbere y'uko ajya gutura muri Amerika, biri mu byatumye ubushuti bwabo bukomera cyane.

Ati 'Meddy ni inshuti yanjye, ku buryo imishinga myinshi twagiye dukorana yatworoheye bitewe n'uko duhuza cyane muri studio. Kandi twembi duhuriye ku guhimbaza Imana.'

 

4.Kuba bombi batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Iyi ndirimbo bise 'Niyo ndirimbo' batangiye kuyikoraho kuva mu ntangiriro z'umwaka wa 2023, kuva ku kuyandika kugeza ku kuyifatira amashusho yayo.

Mu 2023, Adrien Misigaro yagiye aza mu Rwanda mu bikorwa binyuranye by'ivugabutumwa ndetse n'iby'umuryango yashinze yise 'Each One Reach One'.

Yigeze no kunyura mu Rwanda agiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa by'uyu muryango.

Icyo gihe yazanye n'abo mu muryango we mu biruhuko byari bigamije gutembera u Rwanda. Adrien avuga ko n'ubwo yari muri izi ngendo, ariko yakomezaga gukorana na Meddy bya hafi mu gutegura no gushyira mu bikorwa iyi ndirimbo.

5.Kuba muri iki gihe Meddy yarinjiye muri Gospel mu buryo bweruye

Adrien Misigaro anavuga ko iyi ndirimbo yumvikanisha ku gipimo cyo hejuru ubusabane Meddy ari kugirana n'Imana muri iki gihe.

Yabwiye InyaRwanda ati 'Yego! Ni urugendo Meddy ari kugirana n'Imana muri ibi bihe. Ariko kandi nanjye ni urugendo nagiranye n'Imana kuva umunsi nayimenye kugeza n'ubu. Ariko kandi n'abandi benshi barisanga kuko ari bwo buzima bwabo.'

Mu gitero cya kabiri, Adrien aririmba agira ati 'Iyo ari wowe uvugishije amatwi yanjye, numva nyuzwe, iyo ntumbiriye aho uri honyine numva ishimwe rinyuzuye.'

Ku wa 29 Ugushyingo 2023, The Ben yabwiye itangazamakuru ko icyemezo Meddy yafashe cyo gukora 'Gospel' gikomeye, ariko amuzi nk'umuhanzi ukorera Imana kuva na kera, kurusha mu ndirimbo zisanzwe zizwi nka 'Secular'.

Ati "Ni ibintu bishimishije! Icyemezo nka kiriya ni icyemezo gikomeye. Akantu ntemeranya na Meddy ni uko Meddy yahoze ari 'Gospel', Meddy yahoze ari umuhanzi wa Gospel na mbere y'uko abivuga ko agiye gukora Gospel."

Akomeza ati "Meddy arabizi, namwigiyeho ibintu byinshi by'ubumana ndetse ni wa muntu umpamagara akambwira ati ese wakurikiye iyi video…'

Ashimangira ko mu myaka yose amaranye na Meddy amuzi nk'umuntu ukunda Imana, kandi mu bihe bitandukanye yamufashije nawe kuyiyegereza.


Meddy yahuje imbaraga na Adrien Misigaro bakorana indirimbo ihimbaza Imana bise 'Niyo ndirimbo'


Meddy yongeye gukorana indirimbo na Misigaro nyuma y'indirimbo bise 'Ntacyo Nzaba'


Adrien Misigaro yavuze ko indirimbo 'Niyo ndirimbo' ishingiye ku rugendo rw'abo rwo kwakira agakiza


Adrien na Meddy bubatse ubushuti bukomeye bwagejeje ku bikorwa bikomeye bishamikiye ku muziki n'ibindi


Ikipe yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry'iyi ndirimbo ihimbaza Imana hagati ya Meddy na Adrien 


Meddy ari kumwe na Jay Rwanda aho bari bitabiriye ibiterane by'ivugabutumwa

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIYO NDIRIMBO' YA MEDDY NA ADRIEN MISIGARO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138628/ishingiye-ku-buhamya-bwabo-ibintu-5-byagejeje-ku-ndirimbo-ya-meddy-na-adrien-misigaro-vide-138628.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)