U Burayi buhise busaba u Burundi n'u Rwanda kwicara ku meza y'ibiganiro #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Icyumweru kigiye kuzura u Burundi bufunze imipaka ibuhuza n'u Rwanda, ndetse Guverinoma y'iki Gihugu ikaba yarasabye Abanyarwanda bariyo gutaha.

Ni icyemezo cyanenzwe na Guverinoma y'u Rwanda, yahise ishyira hanze itangazo ivuga ko kibabaje, kandi ko gihabanye n'amahame yo kwihuza dore ko Ibihugu byombi bisanzwe bihuriye mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba.

Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi wo, wasabye Guverinoma z'Ibihugu byombi, kuganira byihuse kugira ngo zifate umuti amazi atararenga inkombe.

Umuyobozi Mukuru w'uyu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi ushinzwe ububanyi n'amahanga muri Afurika, Rita Laranjinha yagize ati 'Turifuza ko habaho ibiganiro mu maguru mashya hagati y'u Rwanda n'u Burundi kugira ngo hashakwe umuti w'ibibazo.'

Rita Laranjinha yakomeje avuga ko nubwo u Burundi bwafunze imipaka ibuhuza n'u Rwanda, ariko nta nyungu iki Gihugu gishobora kubigiramo, ahubwo ko ari ugukoma mu nkokora urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, aherutse gutangaza ko iki Gihugu cyo kigikomeye ku nzira ya dipolomasi n'ibiganiro.

U Burundi bwafunze iyi mipaka nyuma yo gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara uherutse kugaba igitero mu Burundi ukica abantu 20.

Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kuvuga ko abagize uyu mutwe bari mu Rwanda ndetse ko bafashwa muri buri kimwe.

Ni mu gihe Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo, ivuga ko uyu mutwe ufite ibirindiro muri iki Gihugu, ndetse ko haherutse kubaho ibiganiro byari bigamije gutuma abagize uyu mutwe bataha mu Gihugu cyabo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/U-Burayi-buhise-busaba-u-Burundi-n-u-Rwanda-kwicara-ku-meza-y-ibiganiro

Tags

Post a Comment

1Comments

Post a Comment