Rwanda : Hatangiye urubanza rw'abantu 18 baregwa iyicarubozo mu Magereza ryahitanye imfungwa zirindwi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bantu batangiye kuburanishwa kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, n'Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu.

Aba bantu mu rubanza rwabo bayobowe n'abari abayobozi ba Gereza ya Nyakiriba baregwa imfu z'abafungwa barindwi n'abandi bahakuye ubumuga.

Mu baregwa barimo Ephraim Gahungu wigeze kuyobora Igororero rya Rubavu, aho Ubushinjacyaha bumurega ibishingiye ku mfungwa yapfiriye muri gereza muri 2019.

Ubushinjacyaha buvuga ko yishwe n'abanyururu bagenzi be barimo Mpakaniye Joseph na Charles Nkurunziza, ubwo uyu Gahungu yari umuyobozi w'iyo Gereza.

Ubushinjacyaha buvuga ko Agahanze wari ufungiye aha wenyine, yishwe nyuma y'uko Gahungu wari ukuriye gereza avugiye mu nama ko atifuza kongera kumva raporo z'urugomo rwakorwaga na Agahanze.

Ubushinjayaha bwavuze ko Gahungu ntacyo yakoze ngo habe iperereza ku rupfu rwa Agahanze ahubwo yihutiye kuvuga ko yazize uburwayi.

Mu rukiko, Gahungu yavuze ko Agahanze yazize urupfu rusanzwe, ndetse ko yapfuye we adahari yagiye i Kigali mu nama.

Ubushinjacyaha bwamaganye ibi bisobanuro byatanzwe n'uyu mugabo, bwavuze kandi hari abanyururu bimurwaga kugira ngo bajye kwifashshjwe mu bikorwa byo guhohotera abanyururu mu zindi gereza.

Aba ngo ni nk'abajyanywe na Innocent Kayumba wayoboye Gereza ya Rubavu waje kwimurirwa mu ya Nyarugenge i Kigali.

Abo yatwaraga ngo ni ababaga barigaragaje cyane mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi kuri bagenzi babo ku mategeko y'abacunga gereza, abajyana i Kigali kubifashisha 'kumvisha' abahafungiwe 'bitwaraga nabi'.

Muri uru rubanza, kandi haregwa uwitwa Byinshi Emmanuel ushinjwa kwica bagenzi be batatu, aho yari ashinzwe umutekano w'imbere muri Gereza.

Ubushinjacyaha buvuga ko yari atinyitse bidasanzwe, 'yica uwo ashaka agakiza uwo ashaka' ariko kuba atarabiryozwaga, byagaragazaga ko yabaga yarujuje inshingano yahawe n'abayobozi ba gereza.

Bwavuze kandi ko ubuyobozi bwa Gereza bwahishaga amakuru y'imfu z'abo bantu bicwaga n'uyu Byinshi.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu guhumya uburari, abapfiraga muri Gereza bajyanwaga kwa muganga, abaganga akaba ari bo bemeza ko bapfuye nyamara barabaga barapfiriye muri za Gereza, ndetse ngo bagahabwa imiryango yabo yashyizwe mu isanduku.

Uru rubanza rwakomeje, aho umwe mu bategerejwe cyane ari Kayumba Innocent wayoboye amagereza atandukanye arimo iya Nyarugenge na we uregwa muri uru rubanza.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Rwanda-Hatangiye-urubanza-rw-abantu-18-baregwa-iyicarubozo-mu-Magereza-ryahitanye-imfungwa-zirindwi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)