UPDATE : Hagati ya M23 na FARDC rwongeye kuramuka rwambikanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2024, Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko uruhande bahanganye muri iyi mirwano rwaramutse rukomeza ibikorwa byo kwivugana abaturage.

Ubutumwa bwatanzwe na Lawrence Kanyuka, bugira buti 'Turasaba Umuryango w'ikiremwamuntu kudakomeza guceceka kabone niyo Umuryango mpuzamahanga wacecetse ku bwicanyi bwakorewe abaturage i Mweso, Mushaki, Karuba ndetse n'ibibakikije byakozwe n'ingabo z'ubumwe bw'ubutegetsi bwa Kinshasa.'

Uyu mutwe uvuga ko urwo ruhande rwa Leta ya Kinshasa rugizwe na FARDC, FDLR, abacancuro, inyeshyamba ingabo z'u Burundi n'iza SADC, bakomeje kwivugana abaturage.

Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko'Muri iki gitondo ubufatanye bw'ubutegetsi bwa Kinshasa, by'umwihariko ingabo za SADC, barashe ibisasu biremereye muri Karuba no mu bice bibikikije, bica abagore n'abana, ndetse imiryango myinshi iva mu byayo.'

Mu mirwano yabaye mu mpera z'icyumweru gishize, bivugwa ko abasirikare b'u Burundi benshi bahasize ubuzima, bivuganywe n'abarwanyi ba M23, na bo bari bamaze iminsi bugarijwe n'ibitero bya Drone, ariko bakavuga ko bagiye kwihorera.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/UPDATE-Hagati-ya-M23-na-FARDC-rwongeye-kuramuka-rwambikanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)