Rayon Sports idafite umutoza yanyagiye Interf... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wari umukino wabereye kuri sitade ya Kigali Pele Stadium utangira ku isaha ya saa 18:00 PM, mu gihe wari uteganyijwe kubera kuri sitade ya Bugesera FC, ariko bikaza guhinduka kubera ubusabe bwa Interforce FC. 

Amakipe yombi yatangiye umukino ashaka kwitwara neza mu mukino ubanza, ariko Rayon Sports ku munota wa gatatu gusa ihita ifungura amazamu ku gitego cya Youssef.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Hhadime

Rwatubyaye Abdul

Ganijuru Elie

Mitima Isaac

Kanamugire Roger

Mucyo Didier

Youssef Rharb

Luvumbu nzinga

Camara

Muhire Kevin

Tuyisenge Arsene

Ikipe ya Interforce FC isanzwe yitwara neza mu cyiciro cya kabiri, yagerageje kwinjira mu mukino gusa kugera imbere y'izamu bikayigora, igice cya mbere kirangira Rayon Sports iyoboye n'igitego 1-0 bwa Interforce FC.

Abakinnyi 11 Interforce FC yabanje mu kibuga

Iradukunda Moriah

Mugisha Irakoze

Kalisa Samuel

Irakarama Donathien 

Nshimiyurugwiro Kevin

Ishimwe Claude

Habumuremyi Ramon

Kamanzi Abubakal

Igice cya kabiri kigitangira, ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka, Youssef ava mu kibuga hinjira Bugingo Hakim

Ku munota wa 51, Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Luvumbu kuri kufura yateye yari inyuma y'urubuga rw'amahina umupira awutera neza urusha imbaraga umunyezamu wa Interforce FC uruhukira mu izamu. 

Ku munota wa 58, Rayon Sports yakoze impinduka, Bavakure Ndekwe Felix ajya mu kibuga asimbuye Luvumbu Nzinga, Iradukunda Pascal asimbura Tuyisenge Arsene.

Hategekimana uyu munsi ntabwo yabanje mu izamu n'ubwo ku mukino wa Gasogi United ari we wari wakoze

Habura iminota 5 gusa ngo umukino urangire, Mvuyekure Emmanuel yatsinze igitego cya gatatu ku mupira yatereye hanze y'urubuga rw'amahina. Ku munota wa 92, Mvuyekure Emmanuel yaje gutsinda igitego cya kane kiba icya kabiri cye, ndetse umukino urangira Rayon Sports itsinze Interforce FC ibitego 4-0. 

Mitima Isaac yari yabanje mu kibuga nyuma yaho umukino wo kuri Gasogi United yari yabanje ku gatebe 

Youssef yaje kugira ikibazo cy'imvune, akina igice cya mbere gusa 

Ganijuru  Ishimwe yari yongeye kubanza mu kibuga 

Rayon Sports yakinnye nta mutoza wa mbere nta n'uwa kabiri 


Staff ya Inteforce FC yagerageje ariko biranga 

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI 


AMAFOTO: Ngabo Serge

VIDEO: Munyantore Eric



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138664/rayon-sports-idafite-umutoza-yanyagiye-interforce-amafoto-video-138664.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)