Rutahizamu wa APR FC FC yahigitse abarimo Luvumbu yegukana igihembo cy'umukinnyi w'ukwezi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa APR FC, Victor Mboama yahigitse abakinnyi barimo Héritier Nzinga Luvumbu wa Rayon Sports yegukana igihembo cy'umukinnyi w'ukwezi.

Ni ibihembo byatanzwe uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024 ubwo hahebwaga umukinnyi witwaye neza mu kwezi k'Ukuboza 2023.

Igihembo cy'umukinnyi w'ukwezi cyari gihanganiwe na Victor Mbaoma wa APR FC, Héritier Nzinga Luvumbu wa Rayon Sports, Hakizimana Muhadjiri wa Police FC na Bigirimana Abedi wa Police FC.

Cyaje kwegukanwa na rutahizamu wa APR FC, Victor Mboama akaba yahembwe miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda.

Hahembwe kandi igitego cy'ukwezi aho ibitego 4 ari byo byari bihanganye. Igitego cya mbere Hakizimana Muhadjiri yatsinze Musanze FC muri 3-0 bayitsinze tariki ya 12 Ukuboza, igitego Kategeya Elie wa Mukura VS (ubu yamaze kugurwa na APR FC) yatsinze Gasogi United mu mukino bayitsinze 4-2 tariki ya 9 Ukuboza 2023. Igitego umunya-Ghana ukinira Mukura VS, Samuel Pimpong yatsinze Kiyovu Sports tariki ya 6 Ukuboza 2023 mu mukino bayinyagiyemo 4-1 ndetse n'igitego Sharif Bayo wa Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports tariki ya 12 Ukuboza 2023 mu mukino banganyije 1-1. Kategeya Elie ni we waje kwegukana iki gihembo ahigitse bagenzi be.

'Save' y'ukwezi, iki gihembo cyari gihanganiwe n'umunyezamu wa Kiyovu Sports, Nzeyurwanda Jimmy Djihad iyo yakoze ku mukino wa Rayon Sports, Niyonkuru Pascal wa AS Kigali ku mukino wa Rayon Sports, Sebwato Nicholas wa Mukura VS ku mukino wa AS Kigali ndetse na Simon Tamale wa Rayon Sports ku mukino wa AS Kigali. Nzeyurwanda Djihad ni we waje kwegukana iki gihembo.

Igihembo cy'umutoza w'ukwezi kikaba cyegukanywe na Mashami Vincent wa Police FC.

Yari agihanganiye na Thierry Froger wa APR FC, Afahmia Lotfi wa Mukura VS ndetse na Habimana Sosthene wa Musanze FC.

Kategeya igitego cye cyabaye icy'ukwezi
Uwatsindiye 'Save' y'ukwezi
Umutoza w'ukwezi
Umukinnyi w'ukwezi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-apr-fc-fc-yahigitse-abarimo-luvumbu-yegukana-igihembo-cy-umukinnyi-w-ukwezi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)