Rayon Sports inyagiye Interforce FC ihoza amarira aba rayon bari bafite ku ikipe yabo n'ubuyobozi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports inyagiye Interforce FC ihoza amarira aba rayon bari bafite ku ikipe yabo n'ubuyobozi

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ubera kuri Kigali Pele Stadium. Watangiye Rayon Sports yataka cyane nubwo nta mutoza yari ifite mukuru.

Yatangiye itsinda igitego ku munota wa 5 gitsindwa na Youseff Rharb, ku munota wa 54 Hertier Luvumbu Nziga naho Mvuyekure Emmanuel Manou aza abisoza atsinda ibitego 2 biba bibaye 4-0.

Ibi bisa nkaho bigiye guhoza amarira abakunzi ba Rayon Sports nyuma y'ibirimo kuvugwa cyane, bijyanye nibyo umuyobozi wayo yatangaje ndetse ni uko imaze iminsi irimo kwitwara mu kibuga.

 Source : https://yegob.rw/rayon-sports-inyagiye-interforce-fc-ihoza-amarira-aba-rayon-bari-bafite-ku-ikipe-yabo-nubuyobozi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)