Ntamuhanga yitabye Imana - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ntara y'uburengerazuba bw'u Rwanda mu Karere ka Rusizi umugabo witwa Ntamuhanga Jean Marie w'imyaka 50 y'amavuko yagwiriwe n'igice cy'ubwiherero yaviduraga, mu Mudugudu wa Rukuraza, Akagari ka Kizura, Umurenge wa Gikundamvura, arapfa.

Ntamuhanga yakoraga akazi ko gucukura ubwiherero no kuvidura ubwuzuye.

Ubwiherero yaviduraga bwahitanye ubuzima bwe ni ubwa koperative y'abahinzi b'umuceri ya COPRORIKI ikorera mu Murenge wa Gikundamvura, yabuviduraga afatanyije n'abandi 6, yahawe amafaranga y'u Rwanda 80.000.

Umuyobozi wa COPRORIKI Hamenyimana Oscar, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko  yazanye nabo bagombaga kumufasha, batangira akazi saa mbiri z'ijoro, bageze mu ma saa kumi z'igitondo ni ho ubwiherero bwamutengukiyeho, arapfa.Source : https://yegob.rw/ntamuhanga-yitabye-imana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)