Bruce Melodie na The Ben barayoboye! Indirimb... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zimwe muri izo ndirimbo zatumye muri ibi bihugu byombi havumbukamo impano zitandukanye ziramenyekana cyane muri Afurika ndetse zinatuma umuziki w'ibi bihugu byombi waguka ku ruhando mpuzamahanga. Ibi byose bigaragaza urwego umuziki nyarwanda umaze kwigaruriramo isoko ryo muri Uganda. Gusa ariko hari abahanzi nyarwanda bagiye bakorana indirimbo n'abahanzi benshi batandukanye bo muri Uganda.

Mu 2016: Dj Pius wari ku gasongero mu muziki nyarwanda, yafatanyije na Chameleon bifashishije umu Producer Paddy Man abafasha gukora indirimbo bise 'Agatako', iyi ndirimbo kuri ubu imaze kugira abarenga miliyoni bamaze kuyireba ku rukuta rwa YouTube. Ntibyarangiriye aho kuko Pius yongeye guhuza imbaraga  na Radio & Weasel bakora indirimbo bise 'Play It Again', indirimbo yakozwe na Producer Eli Arkhis.

">

Undi muhanzi wagerageje gukorana n'abahanzi benshi bo muri Uganda, bagakora indirimbo zirenze, ni Bruce Melodie. Uyu muhanzi yakoze Guwe Nze afatanyije na Pallaso, ikaba yarakozwe na Producer Temp. Melodie kandi yarongeye akorana na Sheebah Karungi indirimbo bayita 'Embeera Zo', ikaba yarakozwe na Producer Artin Pro. 

Ntibyigeze birangirira aho kuko yongeye (Melodie) gukorana n'itsinda rya B2C indirimbo bise 'Cuvy Neighbour', ikaba yarakozwe na Producer Element afatanyije na Nessim. Bruce Melodie yongeye kwikoza muri Uganda areba mu bahanzi bose bahari asanga umuhanzi uhari akwiye gukorana nawe indirimbo ari Eddy Kenzo, bahita bakorana indirimbo bayita 'Nyoola' ikaba yarakozwe na Madebeats. Melodie kandi yongeye gukorana indirimbo na Daddy Andre bayita 'We Made It'.

">

 Abandi bahanzi Nyarwanda bakoranye n'abagande, ni Charly na Nina. Ubwo aba bakobwa bari ku gasongero mu muziki Nyarwanda, baje nk'itsinda ry'abakobwa batigisa Afurika icyo gihe barebererwaga inyungu na Muyoboke Alex. Icyo gihe bahise bikoza muri Uganda basaba Geostedy guhuza imikoranire y'indirimbo, n'uko haza kuvamo indirimbo yabaye akasamutwe muri Afurika y'iburasirazuba bise 'Owooma' nayo yakozwe na Producer Nessim.

Ntabwo byarangiriye aho kuko aba bakobwa nyuma yo kubona ko batangiye kwigarurira isoko ryo muri Uganda, bahakorera ibitaramo ubutitsa ndetse ari nako indirimbo zabo zicurangwa cyane mu tubari twa Uganda, barongeye bikozayo basaba rurangiranwa mu muziki wa Uganda, Bebe Coo, ko bakorana indirimbo. Icyo gihe nawe yabonaga abo bakobwa bari ku muvuduko uteye ubwoba nuko ntiyazuyaza kubima collabo, bahita bakorana iyo bise 'I Do' yakozwe na Producer Ronnie.

">

Rurangiranwa muri muzika nyarwanda, The Ben, nawe ntabwo yigeze atangwa no kwigarurira isoko ryo muri Uganda kuko nawe yahubakiye ibigwi bikomeye. Icyo gihe byari mu mwaka wa 2018, umuhanzi Ben ari ku gasongero mu muziki Nyarwanda no mu Karere muri rusange. Umuhanzikazi Sheebah Karungi nawe wari mu bayoboye muri Afurika, akibikubita amaso, yasanze aramutse yegereye uyu muhanzi akamusaba ko bakorana indirimbo byazamubyarira inyungu ikomeye mu muziki we. Icyo gihe bahise bajya mu biganiro ndetse nyuma y'igihe gito cyane bahise bashyira hanze indirimbo bise 'Binkolera', ikaba yarakozwe na Producer Nessim.

Ntabwo byarangiriye aho kuko ubwo byari mu mwaka wa 2020, The Ben  yaje gukorana indirimbo n'Umuhanzikazi Rema bise 'This Is Love'. Iyi ndirimbo kugeza ubu, ni iya kabiri imaze kurebwa cyane ku muyoboro wa YouTube w'uyu muhanzikazi.

Icyo gihe mbere y'aho gato mu mwaka wa 2019, itsinda rya B2C naryo rimaze kureba urwego The Ben ariho, bahise bagira igitekerezo cyo gukorana nawe, nuko bahita bakorana indirimbo bise 'No You No Life', ikaba nayo yarakozwe na Producer Nessim.

">

Icyo gihe byari mu mwaka wa 2014, nibwo itsinda rya Radio & Weasel ryari riyoboye ku mugabane wa Afurika, ryamanutse mu Rwanda, ryitegereza abahanzi bose bari mu Rwanda, ariko bashaka uwo bakorana indirimbo. Icyo gihe umuhanzi Kid Gaju uzwiho kugira ijwi ry'umwimerere nawe yari ateye ubwoba kandi ubona ko ashoboye. Icyo gihe bahise bajya mu mishinga yo gukora indirimbo, birangira bashyize hanze iyo bise 'Tornado', ikaba yarakozwe na Producer Wonder.

Nyuma y'aho gato mu mwaka wa 2022, Kid Gaju nawe yikojeje muri Uganda a yegera Cindy Sanyu, nuko bakorana indirimbo bise 'Gahunda' indirimbo ikaba nayo yarakozwe na Nash Wonder.

">

Abandi bahanzi nyarwanda bakoranye n'abagande indirimbo zigakundwa muri Afurika hose, ni Urban Boys na Jackie Chandiru. Icyo gihe byari mu mwaka wa 2012, itsinda rya Urban Boys ryari  riyoboye muzika Nyarwanda mu matsinda yari ahari.

Icyo gihe bakoranaga na Muyoboke Alex ariwe wabarebereraga inyungu mu bya muzika. Bitewe no kugira ikipe ihagaze neza yaba mu mutwe no mu mufuka, baje kubona ko igihugu cyose bamaze kugifata ni uko baza kugira igitekerezo cy'uko bagomba no kwambuka umupaka bakajya no gushaka isoko ryo mu Karere. Bahise bajya muri Uganda bakorana n'umuhanzikazi Jackie Chandiru indirimbo bise 'Take It Off' yakozwe na Magic Washington.

Ntibyarangiriye aho kuko baje no kongera gukorana n'itsinda Radio & Weasel indirimbo bise 'Pete Kidole'.

">

Azawi nawe yifashishije abarimo Mike Kayihura bakorana indirimbo bise 'Elevated'

">

Mu mwaka wa 2013, Bebe Cool nawe yaje mu Rwanda yifashisha Alpha Rwirangira mu ndirimbo bise 'Come to me'.

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138488/bruce-melodie-na-the-ben-barayoboye-indirimbo-zatigishije-afurika-zihuriyemo-abahanzi-nyar-138488.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)