None Kategaya Elie yaba nka Ndikumana Danny m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 7 Nyakanga 2023, nibwo APR FC yasinyishije Rutahizamu Ndikumana Danny avuye mu Burundi, aho yakiniraga ikipe ya Rukinzo FC, gusa amasezerano ye akaba yari yarageze ku musozo.

Uyu musore w'imyaka 22 y'amavuko niwe mukinnyi APR FC yari yararambagije bwa mbere ndetse itaranafata umwanzuro wo kongera gukinisha abakinnyi b'abanyamahanga. Danny yasinyiye APR FC amasezerano y'imyaka 2 angana na Miliyoni 20, ndetse akaba yarasinyiye APR FC ari uwa kabiri inyuma ya Nshimiyimana Ismael bakunze kwita Pitchou.

Nyuma yo gusinya ikibuga cyamubanye amateka

Ndikumana Danny wari witezwe na benshi dore ko hari abari babonye ubuhanga bwe mu mikino ya gipolisi yari yabereye mu Rwanda. Uyu musore ntabwo yigeze yerekwa ko ari umukinnyi ukenewe muri APR FC ndetse ko kuba adahari ntacyo byahungabanya.

Ndikumana Danny iyo aciye urwaho yisanga nibura ku ntebe y'abasimbura 

Mu mikino ya shampiyona igeze ku munsi wa 17 ariko APR FC ikaba imaze gukina imikino 16, ntabwo Danny arakina iminota irenze 65, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bafite iminota mike mu ikipe ya APR FC uyu mwaka.

Imikino ya Mapinduzi Cup yarasigaye

Mu mikino ya Mapinduzi Cup, Danny Ndikumana ntabwo yajyanye n'ikipe yasigaye i Kigali, ahubwo ikipe ihitamo kujyana abakinnyi bari mu igerageza. Uyu mukinnyi iyaba ari uwubarwa nk'uwazakenerwa nawe yarikujyana n'abandi ubundi ubushobozi atagaragaje akaba yabwerekana muri Mpinduka Cup cyangwa se biragaragara ko adashoboye.

Iyo agize amahirwe ajya mu basimbura

Danny iyo agize amahirwe ashyirwa mu bakinnyi bari bukoreshwe ku mukino, ariko we n'umunyezamu wa gatatu wa APR FC nibo baba bafite amahirwe ya kure yo gusimbura.

Amakuru ahari avuga ko umutoza wungirije wa APR FC, ariwe waciye iteka ko Danny kuba yajya mu kibuga bigoye kubera ingano ye ndetse no kuba acecetse. Ibi byose ntacyo umutoza Thierry Froger yari kubihinduraho dore n'ibyemezo byinshi abifatirwa n'umutoza wungirije.

None Kategaya Elie ntashobora kuba nka Danny Ndikumana?

Ubwo imikino ibanza ya shampiyona yari irangiye, isoko ryo kugura no kugurisha rifunguwe, nibwo Kategaya Elie yaguzwe na APR FC imukuye muri Mukura Victory Sports. Uyu musore, yari umwe mu bakinnyi bakiri bato batanga icyizere bigendanye n'imikino mbarwa yari amaze gukinira iyi kipe.

Kategaya wari warirengagijwe n'andi makipe ubwo yavaga mu Intare FA yaje kujya muri Mukura ayisinyira igihe gito cyane. APR yahaye Mukura Victory Sports miliyoni 8 Frw Kategaya Elie ahita ajyana na APR muri Mapinduzi Cup gusa yakinnye iminota mbarwa.

Kategaya Elie niwe mukinnyi mushya wagiye muri Mapinduzi Cup wakinnye iminota mike

Uyu musore ukina inyuma ya ba Rutahizamu, yagiye muri Zanzibar we na Mbonyumwami Taiba bamaze gusa, gusa Taiba niwe wakinnyi iminota myinshi kurusha Kategaya.

Kuva bagaruka mu Rwanda ntarakina

Uyu musore wari ugeze aho adasiba mu kibuga, kuri ubu agashya kamubaho ni ukuza mu bakinnyi baribwifashishwe ku mukino, gusa gukandagira mu kibuga abireba nk'uko na we wajya kuri sitade.

Umwanya yaguriwe wuzuyeho abakinnyi bakuru

Kategaya Elie waje muri APR FC nk'igisubizo cya nimero 10, yasanze Shaiboub atameranye neza n'umutoza gusa ubu bisa nk'ibyacogoye, ndetse icyo gihe Niyomugabo Claude akaba yari yaratangiye gukinishwa nka nimero 10.

Kategaya Elie yajyanye na APR FC mu mikino ya Mapinduzi CUP 

Kategaya akigera muri APR FC, yasanze umusore akaba inshuti ya Thierry Froger cyane Niyibizi Ramadan amaze gukira, ubu akaba ari kugenda agaruka mu kibuga dore ko uyu mutoza yahisemo kujya amuteresha nka nimero 10 kuva shampiyona yatangira.

Uko mbibona 

Ku bwanjye, aba basore bose si amahitamo ya hafi mu kibuga ku batoza APR FC ifite kuri ubu, byaba byiza ko batizwa. Umukinnyi w'imyaka uri munsi y'imyaka 23, ubundi aba aricyo gihe cyiza cya gukina byumwihariko mu Rwanda kuko aba atarabonye imikino myinshi mu bato. Mu gihe batizwa mu yandi makipe nibura bakina imikino isigaye yo kwishyura ubundi bakazagaruka muri APR FC nk'abakinnyi baje gushaka umwanya uhagije, kandi ibi si ubwa mbere APR FC yaba ibikoze. 

Umukino wahuje APR FC na Mukura VS niwo mukino rukumbi Danny yatangiye mu kibuga, akaba ari nawo mukino w'irushanwa yakinnye 

Danny yakinnye igice cya mbere 

Ndikumana Danny yitabiriye imyitozo y'ikipe y'igihugu Amavubi gusa ntiyakina umukino wa Mozambique kubera ibyangombwa 

Kategaya Elie yari umusore utangiye kuryoherwa n'ikibuga, ariko ubu akirebesha amaso 

Kategaya Elie ubanza iburyo na Danny Ndikumana uri hagati, babanje ku ntebe y'abasimbura ku mukino APR FC yaraye inganyijemo na AS Kigali igitego 1-1



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139016/none-kategaya-elie-yaba-nka-ndikumana-danny-muri-apr-fc-139016.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)