Imikino y'amakipe 8 yasubitswe, APR FC na Rayon Sports zishobora gucakirana vuba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze kumenyesha amakipe 8 ko imikino yayo y'umunsi wa 18 yasubitswe kubera Igikombe cy'Intwari.

Mu mpera z'iki cyumweru ni bwo umunsi wa 18 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda 2023-24 uzakomeza.

Gusa FERWAFA yamenyesheje amakipe ko imikino y'amakipe 4 yasoje ari aya mbere ku rutonde rwa shampiyona (APR FC, Police FC, Musanze FC na Rayon Sports), aho APR FC yagombaga kwakiramo Etoile del'Est, Police FC igasura Mukura VS, Musanze FC igasura Sunrise FC na Rayon Sports yagombaga gusuramo Amagaju yasubitswe.

Yavuze ko impamvu nta yandi ari uko aya makipe agomba guhatanira igikombe cy'Intwari kizatangira tariki ya 28 Mutarama 2024.

Iri rushanwa rizahera muri 1/2, APR FC izacakirana na Musanze FC ni mu gihe Rayon Sports izakina na Police FC, bivuze ko APR FC na Rayon Sports zishobora guhurira ku mukino wa nyuma tariki ya 1 Gashyantare 2024.

Mu bagore rizakinwa n'amakipe abiri gusa aho AS Kigali izakina Rayon Sports tariki ya 1 Gashyantare 2024, akaba ari na wo munsi hizihizwaho umunsi w'Intwari.

APR FC na Rayon zishobora guhurira ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imikino-y-amakipe-8-yasubitswe-apr-fc-na-rayon-sports-zishobora-gucakirana-vuba

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)