Mu Kinyarwanda cyiza Gen.Kale Kayihura wayoboye Polisi ya Uganda yavuze icyamutunguye aherutse kubona mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mashusho yashyizwe hanze, ubwo Gen (Rtd) Kale Kayihura yavugaga uko yabonye u Rwanda ubwo bazaga mu bukwe bw'abana babo, aho umukobwa we aherutse gushyingiranwa n'umuhungu wa CG (Rtd) Emmanuel Gasana, yavuze ko yatunguwe.

Mu Kinyarwanda cyiza, Gen (Rtd) Kare Kayihura, yagize ati 'Ejo bundi tujya mu bukwe i Kigali nanyuze hariya i Musanze kuko twagiye n'imodoka. Nari maze nk'imyaka ntajyayo ariko icyantangaje mu myaka micye ubu ngubu ubu Musanze irarutka Kisoro inshuro 10.'

Yakomeje agira ati 'Njyewe sinumva impamvu, ndabaza abacuruzi, mujyayo, byakumvikana gute Musanze iri hakurya hariya, ubu yaradusize, ikibazo kiri he ?'

Gen (Rtd) Kale Kayihura wavugaga ko abaturage bo muri Kisoro bakwiye kwibaza iki kibazo kandi bakagishakira igisubizo, yavuze ko bikenewe ko na bo biga umuco w'i Rwanda wo gukora umuganda ukorwa buri kwezi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Mu-Kinyarwanda-cyiza-Gen-Kale-Kayihura-wayoboye-Polisi-ya-Uganda-yavuze-icyamutunguye-aherutse-kubona-mu-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)