Kohereza mu Rwanda abimukira bazava mu Bwongereza byongeye kuvukamo imbogamizi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyemezo cyatowe n'Abasentaeri 214 kuri 171, aho uyu mutwe ufatwa nk'Abasenateri watoye icyemezo cyo gutinzaho iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Aba bashingamategeko batoye iki cyemezo, nyuma y'uko umutwe w'Abadepite uzwi nka 'House of Commons' bo bari baherutse kwemeza iyi gahunda mu cyumweru gishize ku wa Gatatu.

Abasesengura ibijyanye n'imikorere y'Inteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza, bavuga ko 'House of Lords' idashobora kuburizamo iyi gahunda, icyakora ko ishobora kuyitinzaho igihe cy'umwaka wose.

Ni mu gihe Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak we yavugaga ko indege izazana abimukira ba mbere igomba gufata ikirere muri uyu mwaka.

Gusa mu minsi micye ishize, Guverinoma y'u Bwongereza yavuze ko bigoye kwemeza igihe abimukira ba mbere bazohererezwa mu Rwanda.

Uyu mushinga mushya, wajyanywe na Minisitiri Rishi Sunak nyuma y'uko Guverinoma y'u Bwongereza n'iy'u Rwanda, zivuguruye amasezerano, zigasubiza impungenge zari zagaragajwe n'Urukiko rw'Ikirenga rwari rwatesheje agaciro amasezerano ya mbere.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Kohereza-mu-Rwanda-abimukira-bazava-mu-Bwongereza-byongeye-kuvukamo-imbogamizi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)