Uko Chorale Christus Regnat na Michael Makemb... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024, mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Institut Français, ari n'aho iri serukiramuco rizabera mu gihe cy'iminsi itatu, ubundi rikomereza muri Camp Kigali ari n'aho rizasorezwa tariki 27 Mutarama 2024.

Rigiye kuba ku nshuro ya kabiri kandi ritegurwa n'umuryango Iteka Youth Organization ukorera mu Rwanda ku nsanganyamatsiko igira iti 'Art, a Tool for Humanity.'

Rifite intego yo kugaragaza impano no kumenyekanisha umuco nyafurika, kugaragaza uruhare rw'umuco mu kongera kubaka no gusigasira ubumwe.

Muri rusange rirangwa n'ibikorwa birimo imbyino, ubugeni, imyambarire, ikinamico n'ibindi binyuranye bifasha abaryitabira gususuruka.

Bigaragara ko kuri iyi nshuro rizaririmbamo abahanzi barimo Josh Ishimwe, Michael Makembe, Itorero Himbaza Club, Itorero Intayoberana, Chorale Christus Regnat, Abeza b'Akaranga, Umuti Arts n'abandi banyuranye bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Iri serukiramuco ry'imbyino n'umuco rizatangira tangira tariki 24 Mutarama 2024 kugeza tariki 27 Mutarama 2024; bivuze ko rizamara iminsi ine.

Umuyobozi wa Iteka Youth Organization, Niyonzima Yannick yavuze ko iri serukiramuco rizarangwa n'ibikorwa birimo kumurika ibihangano binyuranye n'umuziki.

Yavuze ko rizakomeza kuba buri mwaka, kandi buri gihe bazajya bashingira ku bitekerezo by'abantu mu rwego rwo kuryubaka.

Yannick anavuga ko umwaka utaha batekereza kuzifashisha abahanzi bo mu bindi bihugu mu rwego rwo kwagura iri serukiramuco.

Akomeza ati 'Turashaka kwimakaza amahoro, iterambere n'ubumuntu dukoresheje ubuhanzi. Kandi tukarema ubumwe mu bahanzi muri sosiyete no ku Isi yose muri rusange.'

Akomeza ati 'Ni iserukiramuco rizarangwa no kumurika ibikorwa birimo nk'imyambaro yo muri Afurika, hazaba ibiganiro bigaruka ku muziki n'ubumuntu, bikazasozwa n'igitaramo kizahuriramo abahanzi banyuranye muri Camp Kigali.'

Michael Makembe utegerejwe muri iri serukiramuco, avuga ko nk'umuhanzi watumiwe yatangiye imyiteguro afatanyije n'ikipe bazakorana izamufasha gucuranga mu buryo bw'umwimerere (Live) no gutanga ibyishimo ku bantu bazaba bitabiriye.

Uyu muhanzi asanzwe akora umuziki gakondo ushingiye ku muco ariko nanone ukaba umuziki ugezweho uvanze n'ibintu bigezweho.

Kuri we, amaze igihe kinini cyane yitegura kuririmba muri iri serukiramuco, ndetse yagiye akorana n'abandi bahanzi bazahurira ku rubyiniro.

Ati 'Ndatekereza ko umunsi tuzakorera igitaramo bizaba ari umunsi w'amateka, cyangwa umunsi wo kwerekana umuco, kandi kwerekana umuziki wihariye, ndakeka bizaba ari ukwigaragaza nk'umuhanzi ku giti cyanjye, kandi nk'umuhanzi uzaba uri muri 'Iteka African Cultural Festival (IACF2024)' bizaba ari umwihariko ku kuntu nzagaragara.'

Michael Makembe asanzwe yitabira amasezerukiramuco akomeye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Uyu muhanzi avuga ko kuba batumirwa mu bindi bihugu ahanini bituruka ku kuba 'abahanzi bo muri iki gihugu bafite impano zihariye'.

Yavuze ko ari iby'agaciro kandi ni ikintu gifite imbaraga kuba abasha kuririmbira i mahanga imbere y'abantu benshi batumva neza ururimi rw'ikinyarwanda, ariko kubera umuziki bose bakabasha kwisangamo.

Uwangizaga Herniette usanzwe ari umuririmbyi wa Chorale Christus Regnat, avuga ko kuva bakwemeza kwitabira iri serukiramuco batangiye imyiteguro ihagije, kugirango bazafashe abazitabira iri serukiramuco kunogerwa.

Yavuze ati 'Turi Korali ishingiye kuri Kiliziya Gatolika, aka kanya tuje kubera ko mu ndirimbo turirimba harimo n'izirata umuco nyarwanda ariko kandi tunaririmba n'indirimbo zo mu bindi bihugu, ubushize mu gitaramo cyacu mwarabibonye hari n'indirimbo twaririmbye igaragaza umuco w'ibihugu byo muri Afurika.'

Uwanziga avuga ko bamaze kwitegura mu buryo buhagije, kuko bamaze gusubiramo indirimbo ze bazaririmba. Ati 'Twatangiye imyiteguro, ku munsi nyirizina, ku itariki 27 Mutarama 2024 nzi ko abantu bazishima.'

Kwinjira ku munsi wa nyuma w'iri serikuramuco ni ukwishyura 5000Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP na 20,000 Frw muri VVIP, amatike araboneka ku rubuga rwa www.rgtickets.com. 

Umuyobozi wa Iteka Youth Organization, Niyonzima Yannick yatangaje ko biteguye gukora ibishoboka byose iri serukiramuco rikajya riba buri mwaka mu rwego rwo kugaragaza uko ubuhanzi bugira uruhare mu kubaka amahoro arambye 

Michael Makembe wanyuze mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, yavuze ko yamaze gukora imyiteguro ihagije mbere yo kwitabira iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya kabiri 

Uwanziga Herniette wo muri Chorale Christus Regnat, yavuze ko nyuma yo gutanga ibyishimo mu gitaramo cyabo bwite, baniteguye gususurutsa abakunzi babo muri iri serukiramuco 

Iri serukiramuco rizatangira kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024, rizasozwa ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024 muri Camp Kigali 

Ikiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri 'Institut Français ari n'aho iri serukiramuco rizabera mu gihe cy'iminsi itatu

 

Uhereye ibumuso: Uwanziga Herniette wo muri Chorale Christus Regna, Yannick Niyonzima uyobora Iteka Youth Organization, ndetse n'umuhanzi Michael Makembe  

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ZIRAVUMERA' YA CHORALE CHRISTUS REGNAT

">

KANDA HANO UREBE UBWO MICHAEL YASUBIRAGAMO INDIRIMBO 'TAJABONE'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138929/uko-chorale-christus-regnat-na-michael-makembe-biteguye-iserukiramuco-ku-buhanzi-nkigikore-138929.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)