Minisitiri w'Intebe Dr.Eduard Ngirente yaraga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 23 Mutarama 2024 hatangiye  Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro yayo ya 19, Perezida Kagame akaba ari we wayifunguye ku mugaragaro agarariza Abanyarwanda uko igihugu gihagaze cyane yibanda ku mutekano.

Mu ijambo rya Minisitiri w'Intebe ryibanze ku byagezwemo muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka 7 guhera muri 2017 kugera muri 2024, yatangiye agaragaza ko ibyari biteganyijwe byamaze kugerwaho ku kigero cyiza.

Yagize ati'Hagiye habaho imbogamizi twahuye nazo nk'Isi yose birimo ihindagurika ry'ibihe ibiza ariko ntabwo byatubujije gushyira mu bikorwa byinshi mubyo twiyemeje.'

Agaragaza ko mu gihe cy'icyorezo cya COVID19 ubukungu bwasubiye inyuma ku kigero kiri munsi y'ijana ariko ubu bwongeye kuzamuka kugera ku kigero cya 6.9 kandi hari icyizere ko buzakomeza kuzamuka bugasubira hejuru ya 7.

Minisitri w'Intebe Dr.Ngirente yagaragaje kandi ko imisoro yiyongereye ati'Habayeho  ivugurura mu itangwa ry'imisoro itangwa neza muri iy'imyaka 7 ishize imisoro yikubye inshuro ebyiri guhera muri 2017.'

Anizeza abanyarwanda kandi ko iri no gukoreshwa neza ati'Kwinjiza amafaranga ni kimwe ariko no kuyakoresha neza ni ikindi.'

Yongeye kandi kugaragaza ko muri iyi myaka ibikorwa byo korohereza abanyarwanda mu ngendo byashyizwemo imbaraga Guverinoma ifatanije n'abashoramari aho hongewe bisi zitwara abagenzi kugeza ubu izamaze kwishyurwa ari 200, 100 zikaba zaramaze kuhagera gusa izo bateganya ari 340 mu bihe bya vuba.

Kugeza ubu kandi Minisitri w'Intebe Dr. Edward yagaragaje ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kuzamura ubuhinzi n'ubworozi byanatumye umusaruro wiyongera kuri hegitari uva ku bilo 32 ugera ku bilo 70.

Yagaragaje kandi ko Miliyari zigera ku 8 zakoreshwaga mu gutumiza imbuto hanze yashowe mu kongererea abatubuzi b'imbere mu gihugu imbaraga ubu izikoreshwa zose zikaba ari iz'imbere mu gihugu.

Ku birebana  na gahunda y'ubwishingizi mu bworozi n'ubuhinzi yamaze gutangira nubwo Guverinoma igishyiramo nkunganire kandi ubu hari kubakwa uruganda rutunganya amata y'ifu ruzajya rutunganya umusaruro ungana na litiro zirenga ibihumbi 650.

Mu bikoremezo kandi Minisitiri yagaragaje ko hubatswe imihanda mishya ya Kaburimbo indi iravugururwa, kimwe n'iy'imidengerano yaba mu mujyi no mu bice by'icyaro kimwe n'imiyoboro y'amazi meza yubatswe yaguwe ikanavugururwa, hanubakwa inganda zayo zigera kuri zirindwi.

Ingo Miliyoni 1.5 nshya muri iyi myaka 7 zagejejweho amashanyarazi byatumye ubu abafite amashanyarazi mu Rwanda bagera kuri 74% bavuye kuri 34%.

Mu bindi yagaragaje harimo kuba RwandAir yaraguye amarembo itangiza ingendo mu bindi bice bitandukanye birimo Paris, Doha, London, umubare wabakoresha iyi serivisi na wo uriyongera uva ku bihumbi 521 mu 2021 kugera kuri Miliyoni 1,4 muri Nzeri 2023.

Yagaragaje kandi ko ababyeyi babyarira kwa muganga biyongereye kimwe n'urwego rw'ubuvuzi rurazamuka. Mu gusoza Minisitiri w'Intebe yikije ku bikomeje gushyirwamo imbara.

Ati'Dushingiye ku Cyerekezo 2050, kigamije gukomeza kuzamura ubukungu bw'Igihugu no guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda, 22 bimwe mu by'ingenzi bizibandwaho birimo kongera umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi hagamijwe kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.'

Yongeraho ati'Guhanga imirimo myinshi, cyane cyane ku rubyiruko, kongera inganda n'umusaruro wazo, guteza imbere ireme ry'uburezi, guteza imbere ubuvuzi ndetse no kugeza ku baturarwanda ibikorwaremezo bigezweho.'

Yizeza kandi ko hagiye kongerwa imbaraga mu mikorere ati'Turabizeza ko tugiye kongera imbaraga mu kunoza imikorere n'imikoranire y'inzego ndetse no kurushaho kwegera abaturage, kandi twiyemeje kuzabigeraho.'

Aboneraho kandi no gushimira Perezida Kagame ati'Mbere yo kurangiza iri jambo, ndagira ngo nongere mbashimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuri uyu mwanya mwari mwangeneye.'

Minisitiri Dr Edward yagaragaje ko u Rwanda mu myaka 7 ishize hagezwe kuri byinshi mu bukungu, imibereho n'imiyoborere myizaYagaragaje ko nubwo ubukungu bw'Isi n'u Rwanda rurimo bwanyuze mu bihe byo kuzahara kubera ibirimo icyorezo ariko bwongeye kuzahuka ku kigero gishimishijeYagaragaje ko u Rwanda rufite byinshi byo kwishimira kuzamuka ku ishoramari rishingiye ku Bukerarugendo

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138945/minisitiri-wintebe-dreduard-ngirente-yaragaje-ibyagezweho-mu-myaka-7-ishize-138945.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)