Gahongayire yatangiye gufasha mu muziki Cindy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Cindy Marvine Gateka usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari asanzwe ari umufana ukomeye wa Gahongayire kugeza ubwo yatangiye urugendo rwo gushaka uko bakorana indirimbo, ariko kandi akazakomeza kumufasha mu buryo bwo kwaguka mu mwuka no gushyigikirwa.

Iyi ndirimbo bafatiye amashusho i Nyamata mu Karere ka Bugesera, yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024.

Cindy avuga ko iyi ndirimbo yakoranye na Gahongayire usanzwe ari Nyina w'abo ari 'yo ifunguye urugendo rwanjye rw'umuziki nk'umuhanzi'.

Uyu mukobwa asobanura ko yakuze yiyumvamo impano y'umuziki, ariko kandi atekereza kuyishyigikira akuze. Yavuze ati 'Navukiye mu muryango w'abanyamuziki, kugeza ubwo muri njye niyumvagamo ko igihe kimwe nzabikora mu buryo bw'umwuga.'

Akomeza ati 'Rero gutangira umuziki nkatangira nkorana indirimbo na Gahongayire, umubyeyi wanjye ni ibintu byampaye imbaraga y'uko nzagera kure.'

Uyu mukobwa avuga ko afatanyije na Gahongayire banditse iyi ndirimbo 'mu rwego rwo kuvuga gukomera kw'Imana n'ibyo yadukoreye byo gushima'.

Cindy yakiriye agakiza mu 2012. Kuva icyo gihe atangira urugendo rwo kuririmba muri korali zirimo nka Guérison des ames mu gihugu cy'u Burundi.

Igihe cyarageze, uyu mukobwa yerekereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mpamvu z'amasomo, ariko nabwo yiyemezaga gutangira urugendo rw'umuziki.

Uyu mukobwa amaze iminsi mu Rwanda, ari nabwo yahuraga na Aline Gahongayire akamufasha gutangira urugendo rw'umuziki we no gukuza impano ye.

Gahongayire yavuze ko muri uyu mwaka ashaka gushyira itafari ku rugendo rw'abandi banyempano nk'imwe mu ntego yihaye.

Yavuze ati 'Ndashaka gushyira imbaraga cyane cyane muri iki gihe zo gufasha abakiri bato mu muziki ku buryo n'abo impano z'abo zigaragara. Gutangira umuziki kwanjye byaturutse ku gushyigikirwa n'umuryango wanjye, ariko kandi nanjye nagize amaboko yanshyigikiye, rero Cindy natangiye kumufasha muri ubwo buryo.'

Uyu muhanzikazi uri kubarizwa mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, yavuze ko guhitamo abahanzi bazakorana azashingira cyane cyane ku bafite impano mu bijyanye no kuririmba, ndetse n'abazafasha kumworohereza. 

Cindy Marvine Gateka yinjiye mu muziki nyuma yo gushyira hanze indirimbo 'Wondekura Norwa'

Gahongayire yavuze ko yatangiye urugendo rwo gufasha abanyempano bashya mu muziki 

Cindy Marvine yashimye Gahongayire wamubereye ikiraro mu rugendo rwe rwo kwinjira mu muziki 

Gahongayire yavuze ko gukorana na Cindy bitangije urugendo rwe rwo gufasha abakiri bato kwinjira mu muziki 


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WONDEKURA NORWA'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138942/gahongayire-yatangiye-gufasha-mu-muziki-cindy-marvine-bakoranye-indirimbo-ya-mbere-video-138942.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)