M23 yakoze ibigaragaza ko aho yafashe ikihashinze imizi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni abayobozi bo mu bice byo muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba bayobozi bashyizweho, batangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, ryagiye hanze kuri kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024.

Iri tangazo rigaragaza ko umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru, ari Prince Mpabuka, akaba azungirizwa na Dr Bolingo Salomon.

Ni mu gihe Kanyamarere Désiré yagizwe umuyobozi w'umujyi wa Bunagana, Katembo Julien agirwa umuyobozi w'umujyi wa Kiwanja, Maguru Célestin agirwa uwa Rubare.

Perezida wa M23 kandi yahinduye komite ishinzwe amahoro n'umutekano ayigira ishinzwe iterambere muri iyi Teritwari. Izayoborwa n'abayobozi bashyizweho.

Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'imbere muri M23, Rukomera Désiré yagizwe umuyobozi w'ishami ry'ubukangurambaga no gushaka abanyamuryango bashya, akazaba yungirijwe na Uzamukunda Pascal ndetse na Kulu Jean-Louis.

Lawrence Kanyuka usanzwe ari Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, yagumye ku nshingano yo kuyobora ishami ry'itumanaho n'itangazamakuru. Umwungiriza we ni Balinda Oscar.

Ishami rishinzwe imari n'umusaruro na ryo ryashyiriweho abariyobora. Aba ni Bahati Musanga uzungirizwa na Nzabonimpa Mupenzi Jean-Bosco.

Aya mavugurura abayeho nyuma y'iminsi micye umutwe wa M23 upfushije abakomando bawo babiri, barimo uwari usanzwe akuriye ubutasi n'umubano n'abafatanyabikorwa bya M23.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/M23-yakoze-ibigaragaza-ko-aho-yafashe-ikihashinze-imizi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)