Polisi yavuze intandaro y'impanuka ikomeye yaranduye Camera yayo yo ku muhanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi modoka yagonze camera yo ku muhanda, yaturukaga mu Mujyi rwagati mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyi mpanuka yaturutse ku muvuduko mwinshi w'uwari utwaye iyi modoka.

Yagize ati 'Uwari uyitwaye yageze mu Kanogo ava mu mujyi ajya i Gikondo, agonga ipoto ya camera y'umutekano irarimbuka n'imodoka igwa igaramye irangirika. Umushoferi yakomeretse byoroheje n'abandi babiri bari kumwe bakorana na we barakomereka, bombi bahise bajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Kanombe kugira ngo bitabweho.'

SP Emmanuel Kayigi yaboneyeho gutanga ubutumwa, agira ati 'Rwose turasaba abashoferi kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, kuko biri mu bintu byangiza ubuzima bwabo n'ubw'abandi ndetse bikangiza n'ibikorwa remezo.'



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Polisi-yavuze-intandaro-y-impanuka-ikomeye-yaranduye-Camera-yayo-yo-ku-muhanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)