M23 yafashe ingamba nyuma y'isanganya ryahitanye Abakomando bayo mu bitero bimaze iminsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyumweru kiri kugana ku musozo, cyabereye kibi umutwe wa M23 kubera ibitero bya rurangiza by'indege wagiye ugabwaho birimo icy'igiherutse guhitana abakomando bayo babiri bari basanzwe bafite imyanya mu buyobozi bw'uyu mutwe.

Aba bakomando ba M23 barimo Colonel Castro Elise Mberabagabo wari ushinzwe ubutasi bw'uyu mutwe basize ubuzima mu gico batezwe na FARDC yongereye ingufu n'ingabo za SADC, bishwe ubwo bari bagiye kuganiriza abaturage.

Mu mpera z'iki cyumweru, kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, umutwe wa M23 washyizeho igihe ntarengwa cyo kuba ibikorwa byahagaze mu bice ugenzura.

Ibi bikorwa byo muri Rutshuru, bizajya bihagarara kuva saa kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba kugeza saa kumi n'ebyiri za mu gitondo, birimo ingendo zo mu muhanda, iby'ubucuruzi, amasengesho, ndetse no gutwara abagenzi mu modoka no kuri moto, utubari, amasoko ndetse n'ibikorwa by'amasengesho.

Ni icyemezo M23 ivuga ko kigamije kurushaho gucungira neza umutekano abaturage n'ibyabo, aho cyatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/M23-yafashe-ingamba-nyuma-y-isanganya-ryahitanye-Abakomando-bayo-mu-bitero-bimaze-iminsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)