Amafoto utabonye y'ubukwe bwa Youssef Rharb wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bwa mbere rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Maroc, Youssef Rharb yashyize hanze amafoto y'ubukwe bwe na Issay Fatima.

Amakuru avuga ko ari ubukwe bwabaye mu mpera z'Ukuboza 2023 ari na yo mpamvu yatinze kugaruka gutangira akazi kuko yari yasabye uruhushya.

Youssef akaba yasangije abamukurikira amafoto y'ubukwe bwe na Fatima aho yaherekejwe n'amagambo meza y'urukundo.

Ati "Imana ishimwe kuba ngaragaye mu buryo bwanjye, no kuba ari wowe ngiye kumarana na we ubuzima bwanjye. Imana ishimwe ku bw'iyi ntambwe twateye turi kumwe, guhera ubu tugiye gufatana ibiganza twakira ibiza byose turi kumwe. Ndagukunda."

Youssef Rharb yakiniye Rayon Sports bwa mbere mu mwaka w'imikino wa 2021-22, bidateye kabiri yahise atandukana na yo, yaje kugaruka muri iyi kipe mu mwaka w'imikino wa 2023-24 aho yayisinyiye muri Nyakanga 2023.

Youssef yakoze ubukwe na Fatima
Yamwambitse impeta y'urudashira



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-utabonye-y-ubukwe-bwa-youssef-rharb-wa-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)