Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Gahushyi mu Kagari ka Mbarara mu Murenge wa Rwinkwavu, aho umugabo nyiri urugo yatahaga azi ko agiye kwinezeza n'umugore we bari basanzwe babanye neza, asanga ibyishimo yari agiye kumuha ari kubihabwa n'undi mugabo.
Aya makuru yemejwe na Bagirigomwa Djafari uyobora Umurenge wa Rwinkwavu, wavuze ko ifatwa ry'uyu mugabo, ryaturutse kuri nyiri rugo.
Yagize ati 'kwa kundi umugabo aba adahari, umugore rero yatumyeho umugabo wari ihabara rye aza kumureba iwe mu rugo. Wa mugabo rero yaje gutaha nijoro asanga bari kwiha akabyizi mu buriri bwe.'
Uyu muyobozi avuga ko ubwo uyu mugabo yasangaga uburiri bwe bwatashyemo undi mugabo, yahise atabaza irondo ryaje rigahita rifunga icyumba, ubundi hakiyambazwa RIB, yahise ijyana abo bombi basambanaga.
Yagize ati 'Bagumyemo kugeza inzego z'umutekano zihageze tubajyana kuri RIB.'
Gucana inyuma mu bashakanye muri aka Karere, ni bimwe mu bibazo bikunze kuzamura amakimbirane mu miryango, ndetse bamwe bakaba bavuga ko bikomeje gufata intera.
UKWEZI.RW