Ibyo Perezida Ndayishimiye yavugiye muri Congo byashimangiye ko yayobotse Tshisekedi mu mugambi ku Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Ndayishimiye yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, aho yari ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kwitabira irahira rya mugenzi we Felix Tshisekedi.

Mu kiganiro yagiranye n'urubyiriko rurenga 500 i Kinshasa mu murwa mukuru wa Congo, Perezida Ndayishimiye yavuze ko ngo urubyiruko rw'u Rwanda rumeze nk'imbohe.

Yagize ati 'Ndabizi neza ko nta bibazo biri hagati y'abaturage, ahubwo ikibazo ni abayobozi babi. Urugamba turimo rugomba gukomeza kugeza ubwo n'abaturage b'u Rwanda na bo batangiye kugaragaza igitutu kuko ntekereza ko urubyiruko rw'u Rwanda rudashobora kwemera gukomeza kuba imfungwa mu karere.'

Ni imvugo kandi yigeze no kuvugwa na Perezida Felix Tshisekedi na we ubwo yaganiraga n'urubyiruko umwaka ushize, ndetse akaba yaragiye ashimangira izi mvugo mu bihe bitandukanye avuga ko yifuza gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ibi byose barabivuga mu gihe u Rwanda ruza mu Bihugu bya mbere biyobowe neza, ndetse abaturage barwo bishimira imiyoborere bihitiyemo kuko idahwema kubateza imbere no kubazanira amahirwe anyuranye.

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi mvugo ya Perezida Evariste Ndayishimiye, bayamaganiye kure, bavuga ko imvugo nk'izi zidakwiye.

Amabasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe yavuze ko bitumvikana kuba umuyobozi nk'uyu wahawe inshingano z'urubyiruko ajya ku karubanda akavuga amagambo nk'aya.

Yagize ati 'Ni ibintu birenze kure gutandukira inshingano yahawe muri Gashyantare 2023, ahubwo ni no gutandukira cyane amahame yatumye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushingwa.'

Perezida Ndayishimiye yatangaje iyi mvugo nyuma y'igihe gito Igihugu cye gifunza imipaka igihuza n'u Rwanda, nyuma y'uko kirushinje gufasha umutwe wa RED Tabara uherutse kugaba ibitero mu Burundi.

Gusa u Rwanda rwamaganiye kure ibi birego ndetse runenga icyemezo cyafashwe n'u Burundi cyo gufunga imipaka, ruvuga ko gihabanye n'amahame yo kwihuriza hamwe kw'Ibihugu.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Ibyo-Perezida-Ndayishimiye-yavugiye-muri-Congo-byashimangiye-ko-yayobotse-Tshisekedi-mu-mugambi-ku-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)