Impamvu aba Kapiteni bo mu Bwongereza bambaye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Ku wa Gatandatu n'ejo ku Cyumweru ni bwo mu gihugu cy'u Bwongereza hakinwaga imikino yo ku munsi wa 14 wa Premier League. Uramutse wararebye neza iyi mikino, ba kapiteni b'amakipe yose uko ari 20 bari bambaye igitambaro (Armband) iri mu mabara aranga abatinganyi, ibintu bitari bimenyerewe cyane.

Ibi ntabwo ari ubwa mbere bibaye ariko impamvu byabaye kuri uyu munsi ni uko mu gihugu cy'u Bwongereza hizihizwaga imyaka 10 ishize batangiye gukora ubukangurambaga bushyigikira abaryamana bahuje ibitsina bakaba bari bafite insaganyamatsiko igira iti "Hatana kugira ngo ukomeze".

Richard Masters uyobora Premier League yavuze ko biyemeje gukora ibi kugira ngo bashyireho ukwishyira ukwizana kuri buri umwe no kudashyigikira ivangura iryo ari ryo ryose.

Yagize ati: "Mu mwaka wose Premier League n'amakipe yayo bakora imirimo itandukanye kugira ngo dushyireho uburinganire, ubudasa no kwishyira hamwe mu byo dukora byose.

"Habayeho iterambere ritandukanye kugira ngo umupira w'amaguru urusheho kuba mwiza ku baba mu muryango wa LGBTQ+ kuva ubukangurambaga bwo guharanira uburenganzira bwabo bwatangira mu myaka icumi ishize". Â 

"Twiyemeje gukomeza uyu muvuduko kugira ngo tumenye neza ko umupira w'amaguru wakira buri wese kandi twohereza ubutumwa busobanutse neza ko ivangura iryo ari ryo ryose ritazihanganirwa."

Usibye kuba ba Kapiteni bari bambaye ibitambaro birimo amabara aranga abaryamana bahuje ibitsina kandi no muri Sitade hari harimo ubutumwa bujyanye nabyo. Biteganyijwe ko ibi bikorwa bizakomeza kugeza ku mikino izakinwa taliki 07 z'uku kwezi.


Kapiteni was Arsenal, Martin Odegaard wari wambaye igitambaro kirimo amabara aranga abaryamana bahuje ibitsina


No kuri kapiteni wa Chelsea, Gallagher byari uko



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137205/impamvu-aba-kapiteni-bo-mu-bwongereza-bambaye-ibitambaro-birimo-amabara-yibendera-ryabatin-137205.html

Post a Comment

1Comments

  1. I never liked the Premier league Anyway. Thank God for preseverving me.

    ReplyDelete
Post a Comment