Umutoza Eric Nshimiyimana yasheshe amasezerano n'ikipe ya Bugesera FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2023 nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya Bugesera FC bwatangaje ko butakiri kumwe n'umutoza mukuru wayo, Eric Nshimiyimana.

Gutandukana kw'aba bombi kubayeho nyuma y'iminsi habaye inama yagarukaga ku musaruro uyu mutoza amaze guha ikipe ya Bugesera FC muri shampiyona y'u Rwanda.

Binyuze ku rubuga rwa X rwahoze ruzwi nka Twitter, ikipe ya Bugesera yemeje aya makuru y'itandukana na Eric Nshimiyimana.

Bagize bati 'Ku bwumvikane bw'impande zombi, Ubuyobozi bw'ikipe ya Bugesera FC n'Umutoza Eric Nshimiyimana basheshe amasezerano y'akazi.'

'Ubuyobozi bw'ikipe buraza kugena abasigara batoza ikipe, mu gihe hashakishwa umutoza mukuru.'

Umutoza Eric Nshimiyimana atandukanye na Bugesera ayimazemo amezi icyenda gusa ku masezerano y'umwaka umwe n'igice yari yasinye.

Mu mikino 10 ya shampiyona Eric yatoje yatsinzemo ibiri anganya itatu atsindwa indi mikino 5, akaba asize iyi kipe ku mwanya wa 13.

Eric Nshimiyimana abaye umutoza wa Gatanu utandukanye n'ikipe ye muri uyu mwaka w'imikino wa 2023.

The post Umutoza Eric Nshimiyimana yasheshe amasezerano n'ikipe ya Bugesera FC appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umutoza-eric-nshimiyimana-yasheshe-amasezerano-nikipe-ya-bugesera-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umutoza-eric-nshimiyimana-yasheshe-amasezerano-nikipe-ya-bugesera-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)