Yabivuze ku wa 12 Kamena 2026, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo abakozi b'iki kigo bajyaga gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Abakozi ba Jali Group Ltd basuye uru rwibutso ndetse basobanurirwa amateka arugize, berekwa ubibi bwa Jenoside, ubukana yakoranywe n'ibimenyetso byabyo.
Nkundimana yagaragaje ko nk'ikigo gifite abakozi benshi bakiri urubyiruko bakora ibi bikorwa byo kwibuka buri mwaka kugira ngo bigire ku mateka ndetse bahore bibuka inshingano bafite nk'urubyiruko zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati 'Hafi 95% by'abakozi bacu ni urubyiruko. Buri mwaka rero tugira ibikorwa nk'ibi byo gusura inzibutso zitandukanye mu gihugu aho tuzana abakozi bacu bose kuko n'ubwo atari ubwa mbere tuba tugiye gusura nka hano ariko duteganya ko dufitemo n'abakozi bashya kandi bose bagomba kumenya amateka.'
Akomeza agaragaza ko kurwanya ingengabitekerezo bikwiye guhera mu muryango kuko ariho umuntu yigira byinshi.
Ati 'Ingengabitekerezo ni ikintu kinini cyane ariko ahantu tubona yagakwiye guhera yirindwa ni mu muryango. Mbere y'uko tuza mu kazi mbere y'uko urubyiruko rugira aho ruhurira nk'urubyiruko kuyirinda byagakwiye guhera mu miryango kuko n'abayigira bayigira ku bantu bakuze kandi bo mu miryango yabo. Dusanga rero dukwiye guhera mu miryango tuyirwanya noneho nyuma natwe mu kazi tugashyiraho akacu.'
Simbi Jolie Vivine ukora muri Jali Group Ltd yagaraje ko kimwe mu bintu yigiye mu gusura uru rwibutso ari uko urubyiruko rushyize hamwe rwagera kuri byinshi birimo no gufatanya mu kurwanya ingebitekerezo.
Ati 'Tugomba kugira umuco w'ubumwe no gufatanya tukirinda amacakubiri kuko buri kintu cyose ukoze kigira ingaruka. Nuremamo abantu amacakubiri bizagira ingaruka nk'izo igihugu cyacu cyagize ariko n'ubaremamo urukundo bazafatanya mu kubaka igihugu.'
Nyuma yo gusura urwibutso bunamiye ndetse bashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 250 ishyinguye kuri uru rwibutso.