Harmonize wambaye ikamba ry'umuhanzi wazamuye Bongo Flava yashimiye Perezida wa Tanzania n'abakunzi be #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi ugezweho muri Afurika Harmonize nyuma yo kwegukana ibihembo mu marushanwa ya 'African Entertainment Awards', yatangaje ko ashimira buri uwe wese wamubaye hafi by'umwihariko Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suhulu.

 

Harmonize abinyujije kumbuga Nkoranyambaga ze [Instagram], yafashe umwanya ategura ibikombe yegukanye birimo icy'umuhanzi mwiza ndetse n'icyumuhanzi wateje imbere injyana ya BONGO Flava muri Tanzania n'ahandi ku Isi, ni gikombe cy'umuhanzi ufite indirimbo ifite amashusho meza muri Afurika [Single Agina], abyereka abafana be maze abashimira byimazeyo.

 

Harmonize, yafunguye ikamba yahawe nk'umuhanzi wazamuye Mbogo Flava , araryambara agaragaza ko aricyo gihembo yishimira kurenza ibindi.

 

Ati:'Uyu ni Konde Boy , Harmonize ndashimira AEAUSA, kubwa Hat Trick [Three Awards],  bampaye.Imana ihereze umugisha mwe abatuye Afurika by'umwihariko abaturage bo muri Tanzania.Ndashimira abaje ku mwanya w'imbere kugira ngo ibi tubigereho.Mama wacu dukunda Mama Samia Suhulu ndagushimiye kubwo gushyigikira ibikorwa by'ubuhanzi , Imikino n'imyidagaduro.Ndashimira buri ruhande rwose.Ibi bihembo 3 tuzafatanye kubitura Madamu Perezida wacu Suhulu Samia'.

 

Uyu muhanzi yashimiye buri umwe wese wagize icyo akorera umuziki we , amutura ibi bihembo uko ari 3 yegukanye.

 

The post Harmonize wambaye ikamba ry'umuhanzi wazamuye Bongo Flava yashimiye Perezida wa Tanzania n'abakunzi be appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/harmonize-wambaye-ikamba-ryumuhanzi-wazamuye-bongo-flava-yashimiye-perezida-wa-tanzania-nabakunzi-be/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)