Umuramyikazi yagaragaye mu muhanda afite icyapa avuga ko ashaka umugabo w'umuherwe umukunda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuririmbyi uririmba indirimbo zo kuramya Imana muri Kenya wamamaye nka Justina Syokau yagaragaye mu muhanda avuga ko ashaka umugabo, yagaragaye afite icyapa kinini mu muhanda avuga ko nawe ashaka umugabo umukunda.

Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, uyu mukobwa niyo yagaragaye mu muhanda afite icyapa kinini avuga ko ashaka umugabo ndetse ko Ari ku isoko, icyakora yari yashyizeho ibyo umugabo umushaka agomba kuba yujuje.

 

Ibyo nibyo byatunguye abantu benshi kurusha kumubona mu muhanda.Ku cyapa yari afite Hari handitseho ko Ari ku isoko, ndetse ko agomba kubona umugabo mbere Yuko 2024 igera.

 

Gusa umugabo ashaka ntasanzwe si umugabo ubonetse wese kuko yari yanditseho ko umugabo ashaka agomba kuba atunze Billion, afite imyaka 25, arenzaho uko uwumva abyujuje yamwandikira bakabijyamo.

Ubwo yashyiraga ayo mashusho ku rukuta rwe rwa Facebook yanditseho amagambo agira ati 'muraho bantu banjye, mbafitiye diru ya Noheli, Niba uri umugabo ukaba ushaka umugore ndi ku isoko.

 

Mbere Yuko 2024 igera ngombwa kuba nakoze ubukwe, nshaka umugabo wumunya billionaire, kandi ufite imyaka 25. Uwumva abyujuje yanyandikira.' 'Umubano wacu uzamara iminsi 3, umunsi w'ambere nshaka impeta ikozwe muri diamond zo muri Congo, umunsi wa kabiri uzatanga billion 2 uziha ababyeyii banjye nkinkwano, umunsi wa gatatu nshaka kujya kurya isi muri Dubai.'

 

Ayo mashusho ndetse nayo magambo uyu mukora yarengejeho bikomeje kuvugisha benshi kuko uyu mukobwa ubusanzwe asanzwe Ari umuririmbyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: jaykim news

The post Umuramyikazi yagaragaye mu muhanda afite icyapa avuga ko ashaka umugabo w'umuherwe umukunda appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/umuramyikazi-yagaragaye-mu-muhanda-afite-icyapa-avuga-ko-ashaka-umugabo-wumuherwe-umukunda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)