Bategerejwe muri TIME100! Sherrie Silver yi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa w'i Huye wamamaye ku Isi kubera kubyina, avuga ko ku wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023, aba bana bo mu miryango itandukanye asanzwe yitaho ari bwo bazashyira hanze indirimbo yabo ya mbere.

Yabwiye InyaRwanda ko hejuru yo kubafasha mu mibereho aba bana, batangiye ibikorwa bigamije kubigisha kubyina, kuririmba n'ibindi bizatuma babasha gukuza impano zabo.

Sherrie Silver ati 'Tumaze igihe dutoza aba bana kuririmba, kubyina, gucuranga ibicurangisho bitandukanye by'umuziki mu rwego rwo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.'

Uyu mukobwa uherutse kubakirwa ikibumbano mu Bwongereza, avuga ko aba bana amaze igihe abatoza, kandi ko indirimbo ya mbere bazashyira hanze ku wa Gatanu, bazanayiririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya 'TIME 100' mu muhango uzabera muri Kigali Convention Center.

Sherrie Silver atangiye gufasha abana arera kuririmba no kwiga ibicurangisho by'umuziki, nyuma y'uko mu 2017 atangije itsinda ryo kubyina yise 'Silver Beat World' ry'ababyinnyi babigize umwuga.

Iri tsinda ryanyuzemo Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown uherutse gufungurwa nyuma y'uko urukiko rumugize umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho.

Sherrie Silver ari ku rutonde rw'abantu batandatu bazahabwa ibi bihembo, ahuriyeho na Danai Gurira, Ashley Judd, Kennedy Odede, Ellen Johnson Sirleaf ndetse na Fred Swaniker.

Ibi bihembo bizahabwa abakoze ibikorwa by'indashyikirrwa ku rwego rw'Umugabane wa Afurika, bizaherekeezwa n'inama izahuza abantu 100 bavuga rikijyana mu ngeri ziyuranye z'ubuzima.

Bazahabwa ibi bihembo bashimirwa uruhare mu kurenga inzitizi bagashakira ibisubizo ibibazo runaka, kandi bagaragaza impinduka mu buzima bw'abatuye Isi bw'abo n'ubw'abandi.

Abazatanga ibiganiro bazitsa cyane ku guhangana n'ibibazo byugarije Isi muri iki gihe, hategurwa ejo hazaza heza habereye buri wese.

Inkuru bifitanye isano: Ibyo wamenya kuri 6 barimo umunyarwanda bazahabwa ibihembo bya 'TIME100'

Sherrie Silver yatangaje ko binyuze mu muryango 'Sherrie Silver Foundation' yatangiye gufasha abana gukora indirimbo-iya mbere izasohoka ku wa Gatanu

Aba bamaze igihe biga ibikoresho by'umuziki bitandukanye ndetse no kubyina

Sherrie Silver avuga ko mu bana yinjije mu muziki harimo n'impanga arera

Aba bana bazaririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya 'TIME 100' bigiye gutangirwa i Kigali ku nshuro ya mbere




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136514/bategerejwe-muri-time100-sherrie-silver-yinjije-mu-muziki-abana-arera-amafoto-136514.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)