Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza ushinjwa ibyaha birimo no gutangaza amakuru y'ibihuha yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umucamanza yavuze ko Nkundineza Jean Paul ashinjwa ibyaha birimo ; Icyaha cyo gutangaza amakuru y'ibihuha, Icyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru , Icyaha cyo gukoresha ibikangisho , n'Icyaha cyo gutukana mu ruhame.

 

 

Ubushinjacyaha bwasabye ko umunyamakuru Nkundineza Jean Paul afungwa iminsi 30 y'agateganyo ,kuko ibyaha akurikiranyweho urukiko ruramutse rubimuhamije yakatirwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 2.Umucamanza yavuze ko ibyaha akekwaho harimo Icyaha cyo gutangaza amakuru y'ibihuha, Icyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru , Icyaha cyo gukoresha ibikangisho , n'Icyaha cyo gutukana mu ruhame.

 

UKO ISOMWA RYAGENZE.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu nkuru shusho , yavuze ko Miss Mutesi Jolly ari Mafia,  ahandi atangaza ko  ngo yatanze ubuhamya ngo ahindure imvugo.Ikindi kandi ngo muri ziriya nkuru , byavuzwe ko Miss Mutesi Jolly yafashije Kaliza Hope gukuramo inda.

 

Nkundineza Jean Paul kandi hari inkuru yatambutse kuri 3D TV Plus aho yavuze ko 'Umutego mutindi ushibukana nyirawo, tumuguhe umurye,,'.

 

 

Ikindi kandi ngo yagiye atangaza amazina y'abatangabuhamya kandi bitemewe.Ubushinjacyaha busaba ko yaba afunzwe by'agateganyo iminsi 30.Ikindi bwatangaje ko aramutse afunguwe byabangamira iperereza kandi akaba yatoroka iperereza ariyo mpamvu akwiriye gufungwa iriya minsi 30 y'agateganyo.

 

NKUNDINEZA JEAN PAUL YARIREGUYE.

Kubyaha byose akurikiranyweho yavuze ko ari amakosa y'akazi ku imvugo y'umugani yavuze ko ntakindi yari agamije , kuko yatangazaga amakuru.Jean Paul kandi yavuze ko yafungurwa kuko nta mpamvu ihari yo kumufunga.Yanavuzeko afite umuryango umukesha amaramuko  kuburyo akwiriye gufungurwa akita ku muryango.

 

 

URUKIKO RWASUZUMYE DOSIYE HAREBWA NIBA JEAN PAUL AFUNGWA IMINSI 30 Y'AGATEGANYO.

Urukiko rwavuze ko umuntu wese wifashisha urusobe rwa mudasobwa agatangaza amakuru y'ibihuha, ahanishwa igifungo cy'imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 3.

 

Jean Paul Nkundineza, yakoze ibiganiro atangaza ibihuha.Yavuze ko ibyaha byakozwe na Miss Mutesi Jolly yabisimbutse ahubwo biregwa Prince Kid.Jean Paul ngo yari azi neza ko ibyo atangaje ari ibihuha. Jean Paul yanavuze ko  Mutesi Jolly yakoze ubukangurambaga kubakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye ngo bashinje Prince Kid.

 

 

Mu butumwa bwatanzwe na Miss Mutesi Jolly avuga ko biriya byose byatangajwe na Jean Paul byamutesheje agaciro muri Sosiyete.Me Ibambe Jean Paul yabwiye Urukiko ko biriya byose byakozwe na Jean Paul ari amakosa y'umwuga kandi ntahantu Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyatangajwe na Jean Paul ari ibihuha.Ubushinjacyaha buvuga ko uwahohotewe yagannye inzego zibishinzwe kuko ibyo yakoze bigize icyaha.Ikindi kandi ngo hari aho Jean Paul yasabye Miss Mutesi Jolly kujya kumurega.Muri icyo kiganiro hari aho yavuze ati:'Mutesi Jolly nushaka ujye kundega'.

 

 

Nkundineza Jean Paul ngo ntabwo yahakanye ko yatangaje inkuru z'ibihuha bivuze ko yakoraga ibyo azi.Urwego rw'abanyamakuru rw'igenzura si Urukiko arriyo mpamvu kuba umunyamakuru yakora ibigize icyaha agomba kubiryozwa.

 

Urukiko rwavuzeko Urwego rw'abanyamakuru rw'igenzura babwiye Jean Paul kugana inkiko igihe ahohotwe kuko abanyarwanda bose barangana.Urukiko rero rusanga ibyagezweho bigize icyaha kuko byatesheje agaciro Miss Mutesi Jolly wabaye umutangabuhamya mu rubanza rwa Prince Kid.

 

 

Ubushinjacyaha bwavuze ko Nkundineza Jean Paul yatangaje amazina y'abatangabuhamya mu rubanza rwa Ishimwe Dieudonne.Nkundineza Jean Paul ngo yavuze kuri Miss Mutesi Jolly arimo 'Akagome, Mafia, impolie, baguhe Prince Kid umurye',Aya magambo yose  ngo agize guhohotera umutangabuhamya. Kugeza ubu Nkundineza Jean Paul , avuga ko nta mutangabuhamya wavuze ko yahohotewe, ariko ngo izi mpamvu zizasuzumwa mu  rubanza mu mizi.

 

 

Nkundineza Jean Paul wavuze ko umutego mutindi ushibukana nyirawo ngo wabaye intandaro yo gukoresha ibikangisho agamije kugirira nabi umutangabuhamya.Uyu mugani rero urukiko rusanga bigoye kumenya neza niba hano yaragamije ibikangisho.Urukiko rero rusanga nta mpamvu zihari zo gukekwaho ibikangisho , ariko rusanga hari impamvu yo gukekwaho gutanga amakuru y'ibihuha no kubangamira abatangabuhamya n'icyaha cyo gutukana mu ruhame.Rwemeje ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo muri Gereza.Rwibukije ko icyemezo kijuririrwa mu gihe cy'iminsi 5.Umwanzuro wasomwe none tariki ya 07 Ugushyingo 2023 sa Cyenda n'iminota 30.

 

Story by : Inyarwanda.com

Credit to Author : Peacemaker Pundit

The post Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza ushinjwa ibyaha birimo no gutangaza amakuru y'ibihuha yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/umucamanza-yavuze-ko-nkundineza-jean-paul-ashinjwa-ibyaha-birimo-icyaha-cyo-gutangaza-amakuru-yibihuha-icyaha-cyo-guhohotera-uwatanze-amakuru-icyaha-cyo-gukoresha-ibikangisho-n/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)