Ni umwotso w'abanyamahanga? Uko abanyezamu 2... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro rya tariki 4 Ugushyingo, nibwo umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi Torsten Spittler Frank yahamagaye abakinnyi 30 bagomba kwitabira umwiherero utegura imikino y'amajonjora yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi kizaba 2026.

Byari ku nshuro ya mbere Amavubi ahamagawe, amakipe hafi yayose ari gukoresha abakinnyi b'abanyamahanga nyuma y'imyaka isaga 10 iyi gahunda itabaho. Mu bakinnyi bahamagawe harimo abakinnyi 5 bashya mu ikipe y'igihugu 2 muri bo akaba ari abanyezamu.

Nzeyurwanda Djihad ni umunyezamu wa Kiyovu Sports uyimazemo igihe

Nzeyurwanda Djihad yakiniye ikipe z'igihugu mu byiciro bitandukanye, uhereye mu batarengeje imyaka 15 kugera ku batarengeje imyaka 20, ariko gutekereza gukinira Amavubi makuru nti byari ibya hafi kuriwe nubwo yabyifuzaga. Nzeyurwanda Djihad amaze imyaka isaga 7 muri Kiyovu Sports ariko kenshi yagiye abura umwanya ubanza mu kibuga kubera abanyezamu bakuru be bamuganzaga.

Nzeyurwanda Djihad yakiniye amakipe hafi yayose y'abato akaba yari ategereje umuhamagaro w'ikipe y'igihugu nkuru 

Uyu mwaka w'imikino n'ubundi bisa naho byatangiye bigoye kuri uyu musore w'i Musanze kuko yatangiye shampiyona ari ku gatebe Kalumba Bryan wari uvuye Uganda ariwe ubanza mu kibuga.

Kuva ku munsi wa 4 wa shampiyona abatoza ba Kiyovu Sports bafashe umwanzuro wo gushyira mu izamu Nzeyurwanda Djihad ndetse afasha iyi kipe kwitwara neza  mu kwezi ku Ukwakira kuko yafashije ikipe gutsindwa umukino umwe muri itanu yakinnye gusa.

Ku rundi ruhande, i Musanze naho ntabwo byoroshye, kuko hari umusore ushinguye Muhawenayo Gad uri mu bihe bye mu izamu. Muhawenayo Gad yatangiye shampiyona ari umwe mu banyezamu bari mu mazi abira, kuko yari agiye guhanganira izamu n'umunyezamu w'ikipe y'igihugu ya Gambia wari uherutse mu gikombe cya Afurika.

Ubwo InyaRwanda yitabiraga imyitozo ya mbere ya Musanze FC muri uyu mwaka w'imikino, Gad yaje ku kibuga ubona ari umunyezamu utuje ijambo rimwe yavuze yemeje ko yiteguye shampiyona kandi icyo gihe yari yamenye amakuru ko ikipe ye yazanye umunyezamu mpuzamahanga.

Muhawenayo Gad ni umwe mu banyezamu bambutse nyabarongo baje kubira ibyuya birengera i Gihugu

Ubwo shampiyona yatangira ibyari byitezwe byaricuritse, kuko Muhawenayo Gad kuva shampiyona yatangira amaze gukinira Musanze FC imikino 9, umukino umwe ariwo atakinnye ubwo Musanze FC yatsindwaga na APR FC.

Muhawenayo Gad ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe ya Musanze FC ndetse aba ari kuyifashe kuyobora urutonde rwa shampiyona.

Ese ibi ikinnyoteri kiri kwaka kigaragaza ko abanyarwanda bageze muri shampiyona?

Amakipe nka Police FC APR FC na Marine FC zitaragaruka kuri gahunda y'abanyamahanga byari bigoye kuba wabona Nzeyurwanda Djihad cyangwa se undi munyezamu aturuka mu ntara akaza mu ikipe y'igihugu.

Akenshi ikipe ya Rayon Sports na APR zagiye zisimburana mu guhererekanya abanyezamu mu ikipe y'igihugu nubwo amakipe nka As Kigali na Kiyovu Sports nazo zanyuzagamo zigahagararirwa.

Ntwari Fiacre ukina muri Afurika y'Epfo, byitezweko ko ariwe uzaba mu izamu nk'uko amaze igihe abikora 

Dufashe nk'imyaka 15 ishize, ni ubwa mbere hahamagarwa ikipe y'igihugu APR FC idafitemo umunyezamu, ndetse  kuri Rayon Sports byagiye biba gake. Nyuma yaho  APR FC izaniye umunyezamu w'ikipe y'igihugu ya Congo Brazzaville Pavelh Ndzila, umunyezamu Ishimwe Pierre wari umaze igihe yica agakiza, yahise yakira agatebe, dore ko atarabona amahirwe yo gukina umukino wa shampiyona muri uyu mwaka w'imikino.

Muri Rayon Sports ifite abanyezamu babiri b'abanyarwanda barimo Hategekimana Bonheur na Hakizimana Adolphe ariko bose izamu baritereye hejuru. Aba banyezamu bose bagize amahirwe yo guhabwa umwanya muri shampiyona ariko babifata uko biboneye, birangira umunyezamu w'Umugande Simon Tamale afashe izamu ntawe umuhagaze hejuru.

Ishimwe Pierre kubura umwanya ubanzamo muri APR FC byatumye atakaza umwanya mu Mavubi 

Tujye muri Police FC. Iyo byabaga byanze, Police FC nayo yanyuzagamo igatanga umunyezamu mu ikipe y'igihugu, ariko kuri ubu byangiye rimwe. Nyuma yaho Police FC nayo igarutse kuri gahunda y'abanyamahanga, yahise igura umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'u Burundi Rukundo Onésime.

Uyu munyezamu kuva yagera muri Police FC afite umwanya uhoraho ndetse na Kwizera Janvier wari umunyezamu mwiza umwaka ushize ubu yamaze kwiyakira bisaba ko Rukundo yagira imvune cyangwa bakamuha ikarita itukura, kugira ngo akandagira mu kibuga.

Hakizimana Adolphe yatakaje umwanya mu ikipe y'igihugu nyuma yo gutsindwa ihangana

Aba banyezamu bageze mu ikipe y'igihugu bwa mbere imibare igaragaza ko barwanye intambara yo kwicaza abanyamahanga bari babaguriyeho, byafatwa nk'igihembo cy'umusaruro bamaze kugaragaza muri uyu mwaka w'imikino.

Ikipe y'igihugu Amavubi irimbanyije imyitozo, ku wa Gatatu w'Icyumweru gitaha, izakina na Zimbabwe mu mukino ubanza mu gihe umukino wa Kabiri bazakinamo na Afurika y'Epfo uzaba mu Cyumweru kizakurikira, iyi mikino yose ikazabera kuri sitade mpuzamahanga y'Akarere ka Huye. 

Nzeyurwanda na Muhawenayo bari gukora imyitozo ari 2, bakaba bategereje Ntwari Fiacre

Nzeyurwanda Djihad mu makipe y'abato aho yari kumwe na ba Manishimwe Djabel na Muhire Kevin 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136256/ni-umwotso-wabanyamahanga-uko-abanyezamu-2-bashya-bisanze-mu-mavubi-136256.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)